Muhanga: Impinduka mu bayobora imirenge no mu karere zigamije kongera umusaruro-Meya Kayitare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe abaturage bavuga ko impinduka nk'izi zikwiye gukorwa hagahindurwa bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge imwe n'imwe kubera ko ngo iyo bahamaze igihe bisanisha n'abanyantege bakageraho bakibagirwa inshingano batumwe ku baturage. Bamwe mu bayobora imirenge bahinduriwe bajyanwa ahandi, abandi mu karere bahabwa imirimo yindi. Igisubizo ku baturage n'ubuyobozi buvuga ko hagamijwe kunoza Serivise.

Mu kiganiro umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko izi mpinduka zakozwe zigamije kuzamura igipimo cyo gutanga serivisi nziza ku baturage. Ahamya ko byari bimaze kugaragara ko hakenewe impinduka hagamijwe kongera ibipimo byiza bya Serivise ku baturage.

Yagize Ati' Izi mpinduka zije zicyenewe kubera ko dukwiriye kuzamura ibipimo byo guha abaturage serivisi. Bigaragara ko hari izindi ngufu dukwiye gushyiramo kugirango ibi bibashe kugenda neza kurushaho'.

Dore uko bamwe mu bayobozi bahinduriwe aho gukorera;

Akarera ka Muhanga gafite imirenge 12 ariko imirenge yahinduriwe abayiyoboraga ni imirenge 4, bivuze ko bingana na 33,24%.

Ruzindana Fiacre wayoboraga umurenge wa Nyarusange yajyanywe kuyobora umurenge wa Nyabinoni. Ni mu gihe Nsazimana Vedaste wayoboraga umurenge wa Nyabinoni yahawe kujya kuyobora umurenge wa Kabacuzi.

Ndayisaba Aimable wayoboraga umurenge wa Kabacuzi igihe kirekire, Umurenge  uzwiho kugira amabuye y'agaciro menshi, yahakuwe ajyanwa kuyobora umureng wa Cyeza nawo uzwiho ibikorwa by'ubuhinzi n'imicanga yubakishwa.

Gakwerere Eraste wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyeza yahawe inshingano nshya zo kujya kuyobozi ishami ry'imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga ritagiraga umuyobozi kuva muri Mutarama 2020. Hagati aho ryigeze kuragizwa Prisca Mukayibanda wari umukozi w'Ibiro bya Njyanama nyuma y'aho yaje kugirwa umuyobozi w'umurenge wa Mushishiro kugeza ubu.

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Byicaza Claude wari ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyarusange akaba n'umukozi ushinzwe amategeko by'agateganyo mu biro by'ubutaka ku karere ka Muhanga, yahawe kujya kuyobora umurenge wa Nyarusange nk'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Agateganyo.

Gasana Christian wari umucungamutungo w'Akarere ka Muhanga yahawe inshingano zo kuba umuyokozi ushinzwe ubutegetsi n'Imari (Admin) mu murenge wa Nyamabuye naho Utetiwabo Bertilde (Admin) wari mu murenge wa Nyamabuye yoherezwa gukora inshingano nk'izi mu Murenge wa Cyeza.

Munyanganizi Aimable wari umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Imiturire, ibikorwaremezo n'imikoreshereze y'ubutaka mu gihe umuyobozi waryo yari yaraharitswe, yahawe inshingano zo gukurikirana imyubakire y'amashuri mu karere ka Muhanga.

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri izi mpinduka, bashima ibyakozwe n'ubuyobozi bw'Akarere bakavuga ko izi mpinduka zari zikenewe kuko wasangaga hari bamwe mu bayobozi bari baragize ifasi bashinzwe nk'uturima twabo, bagakora ibyo bashatse benshi mu baturage bakinubira imitegekere n'imikorere babonaga.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/07/23/muhanga-impinduka-mu-bayobora-imirenge-no-mu-karere-zigamije-kongera-umusaruro-meya-kayitare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)