Musanze: Abaturage bashoreye umukobwa wari wakuye mo inda acigatiye intumbi y'uruhinja yari amaze kuvutsa ubuzima,  gusa icyatangaje benshi ni ubusobanuro yatanze ubwo yireguraga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze: Abaturage bashoreye umukobwa wari wakuye mo inda acigatiye intumbi y'uruhinja yari amaze kuvutsa ubuzima,  gusa icyatangaje benshi ni ubusobanuro yatanze ubwo yireguraga

Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki 03 Nyakanga 2023, aho abaturage babonye uwo mukobwa ava amaraso, barebye hafi ye bahasanga uruhinja rwapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Ninda, Mukamanzi Jeannette mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru , yavuze ko n'ubwo uwo mukobwa yari atuye mu kagari ka Muhabura ari naho yakuriyemo inda, ngo yari amaze igihe gito yimukiye mu kagari ka Ninda mu buryo bw'ibanga aho ubuyobozi bw'aba ubw'umudugudu n'ubw'akagari batigeze bamenya ayo makuru.

Uwo muyobozi avuga ko ku mugoroba wo kuwa mbere, aribwo abaturage bamugezeho bashoreye uwo mukobwa asigatiye umwana wapfuye, aho bamushinjaga gukuramo inda y'uwo mwana.

Ati 'Abaturage batuzaniye uwo mukobwa asigatiye uruhinja rutagihumeka, tugerageje kumubaza ngo atubwire uko yabigenje yanga kutubwiza ukuri, twamubajije aho yarari atubwira ko yari mu murima ahinga, yumvise aribwa mu nda ajya hirya gato mu murima w'ibishyimbo, yicaye ngo abona umwana araje'.

Uwo muyobozi yabajije abamuzaniye uwo mukobwa, aho bamusanze, ati 'Abo baturage bamunzaniye, batubwiye ko basanze ari kuvirirana, bamubajije ibyamubayeho ababwira ko ari inyama yo munda yagize ikibazo, barebye hafi ye bahabona uruhinja rwapfuye'.

Ngo urwo ruhinja rwari hagati y'amezi arindwi n'umunani n'igice, nk'uko umwe mu bajyanama b'ubuzima yabibwiye Gitifu Mukamanzi, dore ko ngo uwo mwana yari afite ibice by'umubiri byuzuye, aho yari n'umukobwa.

IVOMO: KIGALI TO DAY 



Source : https://yegob.rw/musanze-abaturage-bashoreye-umukobwa-wari-wakuye-mo-inda-acigatiye-intumbi-yuruhinja-yari-amaze-kuvutsa-ubuzima-gusa-icyatangaje-benshi-ni-ubusobanuro-yatanze-ubwo-yireguraga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)