Musanze: Umugenzi yaguye muri gare ahita ahasiga ubuzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, umugabo witwa Twagirimana Théogène w'imyaka 37 wari uteze imodoka muri gare ya Musanze, yituye hasi mu buryo butunguranye ahita apfa.

Uwo mugabo akimara kwitura hasi, hitabajwe imodoka y'umutekano y'umurenge wa Muhoza bagerageje kumutabara ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umuvandimwe wa nyakwigendera bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye, bigakekwa ko yasize uburwayi.



Source : https://yegob.rw/musanze-umugenzi-yaguye-muri-gare-ahita-ahasiga-ubuzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)