Musanze:Ubugome bukomeje kwiyongera mu bantu! Umugabo yishwe bamukekaho kwiba ibigori - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Nyabihu yishwe n'abagizi ba nabi, nyuma yo kumukubita bamukekaho kwiba ibigori, bamujugunya mu buvumo.

Umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n'ebyiri (saa 6H00), ukaba warasanzwe mu buvumo buherereye Mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke aravuga ko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bukinanyana, MANITEZE Jean d'Amour, yemeje urupfu rw'uyu nuabo akavuga ko amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku munsi w'ejo biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bukinanyana, avuga ko hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo.



Source : https://yegob.rw/musanzeubugome-bukomeje-kwiyongera-mu-bantu-umugabo-yishwe-bamukekaho-kwiba-ibigori/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)