Myugariro w'Amavubi yerekeje muri Slovenia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23, Dylan George Francis Maes yamaze gusinyira ikipe ya NK Tolmin yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia.

Ni nyuma yo gutandukana n'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus ya Alki Oroklini atagiriyemo ibihe byiza cyane ko yayimazemo amezi 6 gusa.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga nibwo iyi kipe yerekanye uyu musore w'imyaka 22 ukina mu mutima w'ubwugarizi.

Dylan Maes akaba yabwiye ISIMBI ko intego ye ari ugukora cyane akaba yabengukwa n'amakipe akomeye akanahamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru kandi akaba abona azabigeraho.

Ati 'Intego yanjye ni ugukora amakipe akomeye akaba yambenguka ndetse nkanahamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru.'

Yakomeje avuga ko yari afite izindi kipe yakwerekezamo ndetse zikomeye ariko abona yari kuzagorwa no kubona umwanya wo gukina ahitamo kujya mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia.

Dylan Maes muri 2020 yavuye mu Bubiligi yerekeza muri Sintrense yo muri Portugal yakiniye umwaka umwe ahita ajya muri CF Estrela Amadora B nayo yo muri Portugal yakinnyemo imyaka 2, nibwo yahise ajya muri Cyprus mu ikipe ya Alki Oroklini baheruka gutandukana.

Uyu mukinnyi yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo yashakaga itike y'igikombe cy'Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.

Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2022 ubwo yari kumwe n'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho yaje gukurwamo na Mali.

Dylan Maes yasinyiye ikipe yo muri Slovenia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-amavubi-yerekeje-muri-slovenia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)