N'abakobwa b'i Nyarugenge baricana! Umukinnyi wa mbere w'umunyampahanga APR FC yasinyishije ageze ku kibuga cy'indege atarwiyambitse[ Amafoto] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yari yashyize ibintu mu bwiru, umukinnyi wa mbere yamaze kugera hano mu Rwanda kandi muri Afurika y'iburazirazuba ku mwanya we ni we ukomeye.

Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya APR FC yatangiye kwakira abakinnyi bakomeye bakomoka hanze y'u Rwanda. Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko uwitwa Taddeo Lwanga wakiniye ikipe y'igihugu ya Uganda yamaze gusesekara hano mu Rwanda mu ibanga rikomeye cyane.

Uyu musore yageze mu Rwanda ku isaha ya saa ine za mu gitondo, bivugwa ko yagiye gufatwa ku kibuga cy'indege kugirango akorerwe ikizamini cy'ubuzima nagitsinda arahita asinya amasezerano muri APR FC.

Taddeo Lwanga akinira ikipe y'igihugu ya Uganda yavutse tariki 21 Gicurasi 1994 afite imyaka 29. Lwanga yakiniye amakipe akomeye hano kuri Afurika harimo ikipe ya SC Villa, Express FC, Vipers SC, Tanta, SIMBA SC ndetse na Arta/Solar7 yari arimo kugeza ubu.

 

 



Source : https://yegob.rw/nabakobwa-bi-nyarugenge-baricana-umukinnyi-wa-mbere-wumunyampahanga-apr-fc-yasinyishije-ageze-ku-kibuga-cyindege-atarwiyambitse-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)