Nacyo atakoze ariko byaranze! Zuchu yatangaje ikintu atajya agiriramo amahirwe kandi kikamubabaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose abigerageje birangira ababaye kandi yarabigiyemo yishimye.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko mu butumwa Zuchu yaganiriye n'inshuti ye yamubwiye ko kuva yabaho atari yajya mu rukundo ngo yishime kuko uko agerageje kujya mu rukundo birangira ababaye.

Yatangaje ko kandi byinshi mu bimubabaza mu rukundo, ni uko umukunzi we amuca inyuma.Icyo gihe iyo bibaye arigunga akarira cyane bityo rero akaba yumva ko atajya ahirwa mu rukundo.

Mu kwezi k'Ugushyingo umwaka ushize, nibwo umuhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bidaciye kabiri, buri wese yihakana undi mu ruhame.



Source : https://yegob.rw/nacyo-atakoze-ariko-byaranze-zuchu-yatangaje-ikintu-atajya-agiriramo-amahirwe-kandi-kikamubabaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)