'Nateye imbere pe!' Umunyamakuru wa RBA yivuze imyato nyuma y'uko umukobwa we w'imfura yasoje amashuri y'incuke bakamwambika imyambaro se yambaye bwa mbere asoje kaminuza.
Umukobwa mukuru wa Kayishema Titi Thierry yasoje amashuri y'incuke.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kayishema yasohoye amafoto y'umukobwa we avuye guhabwa icyemeza ko asoje amashuri y'incuke.
Nyuma y'ayo mafoto yashyizeho amagambo agira ati: 'Muri Kanama 2013 nifotoje iyi foto i Ruhande kwa Mpandahande (bwiza si ifoto ni igikorwa cyari gisojwe).
Akomeza agira ati: 'Nyuma y'imyaka 10, umukobwa mukuru wo mu rugo yambwiye ko ku ishuri ryabo baza kwambara amakanzu yo kwishimira ko bavuye mu cyiciro cy'incuke bagiye kwiga amashuri abanza.'
Yasoje agira ati: 'Sinzi igisobanuro nyacyo cy'iterambere, ariko ndumva kiri mu byo mvuze 'nateye imbere pe!'