Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Manzi Thierry yamaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Al-Ahli Tripoli yo muri Libya.
Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, agiye muri Al-Ahli avuye muri FC Dila Gorin yo muri Georgia, akaba akurikiye Mugisha Bonheur wahoze muri APR FC nawe wamaze gusinyira iyi kipe ya Al-Ahli.