Ncuti Gatwa na Bahavu bashyizwe mu bantu 100... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rwakozwe mu rwego rwo kugaragaza no gushima byihariye ibikorwa by'aba bakinnyi ba filime mu guteza imbere Inganda Ngandamuco muri Afurika n'ubukungu.    

Rwasohowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 n'ikigo Ranks Africa. Kandi rwakozwe hashingiwe ku bikorwa bya buri umwe byabaye hagati ya Mutarama na Kamena 2023.

Uru rutonde ruriho abantu bakomeye muri Cinema nka Bimbo Ademoye, umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria wegukanye ibihembo birimo Comedy/TV Series mu 2023; Kunle Afolayan uri mu Kanama Nkemurampaka ka Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS).

Richard Mofe Damijo w'imyaka 62, Noxolo Dlamini wakinnye muri filime 'Silverton' itambuka kuri Netflix, Thembi Seete uherutse kwegukana igikombe cy'umukinnyikazi mwiza wa filime mu bihembo Africa Choice Awards.

Enhle Mbali Mlotshwa uherutse guhatanira ibihembo Screen ATX Awards abicyesha gukina muri filime 'Four Walls', Femi Adebayo Salami ufite filime 'Agesinkole: King of Thieves', hari kandi Ncuti Gatwa ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime 'Sex Education' itambuka kuri Netflix n'abandi.

Bahavu washyizwe kuri uru rutonde aherutse gusoza amasomo y'ibyumweru bibiri muri Korea y'Epfo. Nyuma yo kuva muri filime City Maid, yatangiye gutegura filime ze bwite nka 'Impanga Series', 'Women Needs', 'Bad Choice' n'izindi.

Yabikoze binyuze muri kompanyi yashinze yise BahAfrica Entertainment ikora ibijyanye na Cinema. Ndetse, aherutse gufungura urubuga acururizaho filime yise 'ABA TV'.

Ncuti Gatwa uri kuri uru rutonde avuka i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri iki gihe abarizwa mu Bwongereza.

Mu mezi ane ashize yasohotse ku rutonde rw'urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika rwa Africa Youth Awards ku bufatanye na Avance Media.

Uru rutonde ruriho abantu bakomoka mu bihugu 25 biri ku mugabane wa Afurika. Uru rutonde rushyirwaho urubyiruko rw'indashyikirwa mu kwihangira imirimo, ibyamamare mu bintu bitandukanye yaba muri sinema, umupira w'amaguru kuririmba n'ibindi; n'abazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse Ncuti Gatwa, kuri uru rutonde undi munyarwanda uriho ni Faith Keza wayoboye Irembo Ltd, ikigo nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta. Hakabaho kandi Tesi Rusagara, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kigali Innovation City.

Mu 2019 ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize Mizero Ncuti Gatwa ku rutonde rw'abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Mu 2019 kandi yashyizwe n'Ikinyamakuru The New York Times ku rutonde rw'abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga itandukanye bakora.

Bahavu yashyizwe bwa mbere kuri uru rutonde nyuma y'imyaka itandatu atangiye gushora imari muri filime ze
Ncuti Gatwa uzwi muri filime ya BBC yiswe Doctor Who yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 100 bagaragaje impinduka










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131641/ncuti-gatwa-na-bahavu-bashyizwe-mu-bantu-100-bavuga-rikijyana-muri-afurika-131641.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)