Umunyamakuru Axel Rugangura wa RBA, uzwi cyane mu biganiro by'imikino ndetse no kogeza umupira, yagaragarije imbamutima ze umwana we w'umukobwa yabyaranye na Giramata Anny Lescano nawe usanzwe ari umukozi wa RBA.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Axel Rugangura yashyizeho ifoto y'uyu mukobwa we witwa Mella, maze arenzaho amagambo agira ati 'Mella wanjye, nabuze ijambo ririnze 'Ndagukunda'.'
Axel Rugangura na Giramata Anny Lescano bombi babyaranye umwana, gusa ariko ntibigeze babana nk'umugore n'umugabo.
Â