"Ndamutatamura" Menya ibivugwa mu ndirimbo Pyramid (TaTa) by Kevin Kade, Kivumbi King na Drama T - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icya mbere wavuga kuri iyi ndirimbo, ni uko yahuriyemo abahanzi batatu b'amazina akomeye cyane mu Rwanda no mu Burundi.

Kevin Kade ni Umuhanzi w'Umunyarwanda ukomeye ubikora yaranabyize; Kivumbi King we, ni umwe mu baraperi b'Abanyarwanda bagira inyandiko zihambaye zirimo n'ubusizi kuko ni n'Umusizi; naho Drama T ni umwe mu bahanzi bo mu Burundi bakomeye kandi bakunzwe n'urubyiruko.

Reka turebe ibivugwa muri iyi ndirimbo yiswe Pyramid (TaTa) abenshi bazi nka Ndamutatamura.

Insanganyamatsiko y'iyi ndirimbo ni urukundo, aho utereta aba yivuga ibigwi anabwira uwo atereta ibyo yamukorera.

Amagambo yo muri iyi ndirimbo, agaragagaza ko umukobwa uba uteretwa aba yiruka mu bahungu benshi, na bo bamwirukaho kandi undi ashaka kumwiharira.

Ibyo ubibona bwa mbere mu gitero cya Kevin Kade aho agira ati:
'ateragura imigeri, nka Bruce Lee.'

Ubibona neza iyo ugeze ku mbanzirizanyikirizo (Pre-Chorus) aho bagira bati:
'Ako gahu(ngu) gate yahu(zo) gafite isutwa y'ibicu, gafite inzu oya gafite imodoka, izo ni vongele z'ubufu.'

Mu gitero cya Kivumbi n'icya Dram T, na bo baza bivuga ibigwi by'ibyo bari bukorere uwo mukobwa.

Kivumbi ati: '…ndamushwanyaguza, ka Naomi kanze kundekura, really paint things then come feel now…'

Drama T ati: 'reka mutere amibe umwana ndamwice abyumve…'

Iyi ndirimbo yandikanye ubuhanga mu kuzimiza, ariko n'iyo utakumva ibivugwa neza waryoherwa n'uburyo iririmbye inacurangitse.

Iri kuri YouTube Channel ya Kevin Kade, wagenda ukiyumvira. Ku ruhande rwanjye, ni indirimbo nziza.



Source : https://yegob.rw/ndamutatamura-ubusesenguzi-ku-ndirimbo-pyramid-tata-by-kevin-kade-kivumbi-king-na-drama-t/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)