Ndararira umukinnyi se ngo azure abapfuye? – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko adashobora kurara amajoro ngo ategereje umukinnyi ngo batamwiba ko niyo yaba Lionel Messi uje muri iyi kipe amukoroze yahita amureka.

Uyu mugabo yagarutse ku buryo iyi kipe yagiye yiyubaka ariko hakaba n'abakinnyi yagiye yifuza ntibabone bikarangira basinyiye andi makipe.

Mu kiganiro Programme Umufana agaruka k'umukinnyi w'umurundi wifuzwaga n'iyi kipe ariko akaba yarasinyiye Kiyovu Sports, Richard Bazombwa Kirongozi yavuze ko bamuretse kubera impamvu 3, iya mbere ni uko umutoza Zelfani Yamen yaberetse ko atari ingenzi cyane, iya kabiri ni uko bagenzuye ibyagombwa bye bagasanga afite amasezerano n'amakipe menshi batari babwiwe mbere y'uko batangira ibiganiro, ni mu gihe impamvu ya 3 ari uko yabacaga amafaranga menshi.

Kuri Aruna Moussa Madjaliwa we wamaze gusinyira iyi kipe avuye muri Bumamuru FC ariko nyuma ikipe yo muri DR Congo, Dauphin Noirs ikababandikira ibabwira ko ari umukinnyi wabo bari baratije Bumamuru FC, yavuze ko bifashishije abanyamategeko babo, bagenzuye impapuro yabazaniye bagasanga zujuje ubuziranenge nta kibazo afite.

Kuri Abedi Bigiriamana na we baganiriye ariko bikaba bivugwa ko ashobora gusinyira indi kipe atari Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamwoherereje itike ndetse ari mu Rwanda biteguye ko aza kubareba bagasubukura ibiganiro.

Ati 'Twamwoherereje itike tugira ngo azaze, ubwo twagiye kuyimwoherereza hari ibyo twamaze kuganiraho twagiye twemeranywaho wenda ibisagaye ari ibintu bito bito twaganira aje, amakuru namenye ni uko yaraye aje, ubwo rero turizera ko turi bugirane ibiganiro kuko ari twe twamwoherereje itike kugira ngo aze, ndumva aza kuza tukaganira tugahera aho twari tugeze byagenda neza tugasoza tugasinya, haba hari izindi mpamvu tukaziganiraho ariko turizera ko aza kutureba tukaganira kuko ni cyo cyamuzanye.'

Kuba baganira n'umukinnyi ariko bikarangira asinye ahandi, andi makipe amubatwaye akoze icyo bita gapapu, yabajijwe niba hari igihe adasinzira atekereza ku mukinnyi ngo batamutwara, areba amayeri yakoresha cyangwa akaba yakohereza abandi bakozi be, yavuze ko nta mukinnyi wamukoroga ko niyo yaba ari Messi yamureka akagenda.

Ati 'amahame yanjye nta muntu kampara. Ibyo ntibazakubeshye, ni yo yaba ari Messi ugiye kuza muri Rayon Sports akankoroga namureka kuko si umukinnyi, hari ikipe y'abantu 11 bakina mu kibuga n'umutoza utoza hakaza n'ubuyobozi, gutsinda si umukinnyi umwe ariko nkemera n'uburenganzira bw'uwo muntu akakubwira ngo arashaka ibi n'ibi ariko sinajya kurarira umukinnyi, ngo bigende bite? Ngo azure abapfuye se? aje gukina ni uburenganzira bwe, amasezerano ni amasezerano, afite amahame ye.'

Yakomeje avuga ko yumvise hari n'abayobozi b'amakipe babijyamo, bakajya kurarira abakinnyi aho abona ko ahubwo hari izindi nyungu baba babifitemo ndetse yerura ko ari kimwe mu byica umupira, abantu ngo bakwiye kuba abanyamwuga bakava muri ibyo.

Kugeza ubu yasinyishije abagande babiri Charles Baale n'umunyezamu Simon Tamale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso ndetse n'abanyarwanda 3, Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta mukinnyi wamukoroga ahubwo yahita areka kumusinyisha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndararira-umukinnyi-se-ngo-azure-abapfuye-perezida-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)