Bombi bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2023, bisunze amagambo aboneka muri Qur'an Sura Al Rum: 30: 12 hagira hati 'No mu bimenyetso byayo harimo no kuba yarabaremeye abagore ibakomoye murimwe kugirango mubaboneho ituze, inashyira urukundo n'impuhwe hagati yanyu.'
Bwabereye i Gikondo mu busitani bwa Kigali Prime bumaze imyaka itatu butangiye kwakira ibirori birimo ubukwe buhuza inshuti n'imiryango.
Muri ubu busitani ni naho hazabera ubukwe bw'umuhanzi Bahati wahoze mu itsinda rya Just Famil ndetse n'umukunzi we buzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.
Ngabitsinze Abdul Wahab yakoye umukunzi we inka enye z'inyana mu ishyo rimwe. Kandi yahaye Sebukwe na Nyirabukwe impano mu rwego rwo kubashimira ko bamubyariye 'umugeni mwiza', anashimira Murumuna we wamuzaniye umugenzi.
Nyirakuru wa Ngabitsinze yavuze ijambo rito ryiganjemo gushimira umuhungu we intambwe yateye, amwifuriza kurushinga rugakomera. Ati 'Ndagushimiye mwana wanjye ko wanshakiye umukobwa mwiza. Kandi ndamushimye, Imana ibahe umugisha.'
Ange warushinze na Ngabitsinze mu bihe bitandukanye yafashwe n'amarangamutima ubwo ab'iwabo bamusezeragaho, cyo kimwe na Ngabitsinze ubwo yararanganyaga amaso mu muryango we wamushyigikiye ku munsi udasanzwe mu buzima bwe.
Mu Cyumweru gishize, nibwo Ngabitsinze yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we mu idini ya Islam, ni nyuma y'amezi macye yari ashize yambitse impeta umukunzi we.
Ngabitsinze aherutse kubwira InyaRwanda ko yatangiye gukundana n'uyu mukobwa ubwo biganaga mu mwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye. Avuga ko urukundo rwabo rwagiye rucibwa intege, kugeza n'ubwo naba ubwabo bagiye babivamo ahanini biturutse ku kuba no kuba batari bahuje idini.
ÂAti "Mu mashuri urumva habanje kuza (mo) ibibazo by'imiryango, bashaka kudutandukanya kubera ko twakundanye tukiri bato. Barabanza bamushyira kure yanjye [...]
'Nyuma tuza kuza umuntu yahinduye n'amazina bakagira ngo ni undi muntu bakundana, ariko nyuma tuza kubabwira ko wa wundi witwa 'Doyen' (Umuyobozi w'abanyeshuri ku ishuri/umuhungu) ariwe bakiri kumwe."
"Barishima bumva ko umuntu bamaranye iyo myaka yose yaba atamubeshya ubwo iby'idini nyine barabyirengagiza. Dukomeza kugenda duhura n'ibibazo bya Kigali, ariko birangiye ubu turi mu mwaka wa 14 w'urukundo."
Ngabitsinze avuga ko kubera urukundo, uyu mukobwa yemeye guhindura izina yinjira mu idini ya Islam aho asanzwe asengera.
Mu butumwa yanyujije kuri 'status' ya WhatsApp, Ange yavuze ko afite urwibutso ku myaka 13 ishize ari mu rukundo na Ngabitsinze. Yagize ati "Ni byinshi nakuvugaho kuko dufitanye amateka menshi, 13 (imyaka) dukundana na n'ubu, gusa ndashima Imana yaduhuje."
Ngabitsinze asanzwe ategura igikorwa cyo kumurika imideli cya Rwanda Modesty Fashion Show, aho amaze kuzamura abanyamideli batandukanye.
Binyuze muri iki gikorwa kandi, yagiye ategura amahugurwa afasha abamurika imideli kwiyungura ubumenyi muri uyu mwuga.
Iki gikorwa cyatangiye 2016 kikaba kigamije guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu myambarire, aho gifite insanganyamatsiko igira iti" ubwiza bw'uwikwije" by'umwihariko igatoza abakobwa indangagaciro zo kwigira, bihangira imirimo mu guhanga imideli.
 ÂNgabitsinze yasabye anakwa umukunzi we Umutesi Ange [Hibah]
ÂNgabitsinze yemerewe umukunzi we, aramutsa imiryango yombiÂ
Umunsi udasanzwe kuri Ngabitsinze nyuma yo gutera intambwe ikomeye mu buzima
Umuhanzikazi wafashije umugeni gusanganira umukunzi we Ngabitsinze
ÂNgabitsinze na Ange bahannye impano mu rwego rwo gushimangira urwo bakundana
Ange ari kumwe na Musaza we mbere y'uko agera ku mukunzi weÂ
ÂInkumi z'uburanga zaherekeje Umutesi Ange ku munsi ukomeye mu buzima bwe
ÂUmutesi Ange yarushinze na Ngabitsinze nyuma y'imyaka 13 bakundana
Â
Umusangiza w'amagambo abwira Ange gusanganira umukunzi we
Â
Ngabitsinze yambitse impeta y'urudashira umukunzi we
ÂNgabitsinze yahaye impano SebukweÂ
Ange yahaye impano SebukweÂ
Ubwo Ange yashyikiriza impano Nyirabukwe
ÂAnge yafashwe n'amarangamutima nyuma y'indirimbo zacuranzwe zitsa ku rukundo
Umunsi udasanzwe mu buzima bwa Ngabitsinze n'umukunzi we
Â
Ngabitsinze na Ange bashimiye imiryango yabaye mu rugendo rw'abo
ÂAbasore bari baherekeje Ngabitsinze mu gusaba no gukwa umukunzi we
Basangiye icyo kunywa mu rwego rwo kugaragaza urugo rwabo ruzakira buri umwe
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Ngabitsinze na Ange
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com