Ngo APR FC yabatwaye Pitchou! Rayon Sports isinyishije mu buryo budashidikanwaho umukinnyi Pitchou atajya atekereza kujya mu kibuga ahari mu ikipe y'igihugu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona APR FC ibatwaye Nshimiyimana Ismael Pitchou, nayo imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane wicaza Pitchou mu ikipe y'igihugu.

Kuri uyu wa gatatu mu masaha y'igicamunsi nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro umurundi Haruna Moussa Madjaliwa usanzwe abanzamo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi mu kibuga hagati.

Uyu musore umwaka ushize yakiniraga ikipe ya Bumamuru FC ikina Burundi Primus National Langue ndetse benshi bemeza ko yigaragaje cyane muri iyi Shampiyona ku mwanya akina.

Madjaliwa asinye mu ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n'imyaka 2, mu minsi iri imbere aratangazwa kumugaragaro ko yamaze gusinya kuko kugeza ubu biravugwa ko yahagurutse i Burundi aza hano mu Rwanda.

 

 



Source : https://yegob.rw/ngo-apr-fc-yabatwaye-pitchou-rayon-sports-isinyishije-mu-buryo-budashidikanwaho-umukinnyi-pitchou-atajya-atekereza-kujya-mu-kibuga-ahari-mu-ikipe-yigihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)