Ngoma: Abagabo barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagore babo bavumbuye uburyo bushya bwokwirwanirira ntibazongere gukubitwa nk'izakabwana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagore babo bavumbuye uburyo bushya bwokwirwanirira ntibazongere gukubitwa nk'izakabwana.

Bamwe mu baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko umwanzuro wo guhunga urugo bakava mu rugo bibafasha cyane, kubera ko binabarinda kugwa mu makosa yo kuba bagira umujinya bakihanira.

Umugabo witwa Nsanzintwari Jean De Dieu avuga ko amaranye imyaka 28 n'umugore we, mbere yo kumuta akigendera akaba yaramuhohoteraga.

Avuga ko nyuma yaje kubimenya haba amakimbirane hagati yabo kubera ko umugore yaje no kumukubita amukomeretsa mu mutwe.

Si uyu mugabo gusa, kuko iki kibazo agisangiye n'abandi, aho biyemerera ko bakubitwa n'abagore babo, utinze gutaha we bikaba ibindi bindi, kubera ko asanga umugore yamaze gukinga.

Undi mugabo yagize ati 'gukubitwa? Twese turakubitwa, tuzizwa uburinganire.'

Umwe mu bagore yavuze ko koko abagabo batababeshyera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko abagabo baba barahuye na cyo babegera bakabafasha.



Source : https://yegob.rw/ngoma-abagabo-barembejwe-ninkoni-bakubitwa-nabagore-babo-bavumbuye-uburyo-bushya-bwokwirwanirira-ntibazongere-gukubitwa-nkizakabwana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)