Ngoma: Umugore ushinjwa kuroga mu buryo budasanzwe ku buryo n'inyoni yo mu kirere ayihanura, yahungishijwe igitaraganya nyuma y'uko abantu bavuga ko abaroga bari bagiye kumwihimuraho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngoma: Umugore ushinjwa kuroga mu buryo budasanzwe ku buryo n'inyoni yo mu kirere ayihanura, yahungishijwe igitaraganya nyuma y'uko abantu bavuga ko abaroga bari bagiye kumwihimuraho.

Umugore uri mu kigero cy'imyaka 42 y'amavuko wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukira yahungishijwe n'ubuyobozi by'akanya gato abaturanyi be bashakaga kumugirira nabi bamukekaho amarozi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.

Muri aka gace havugwa Uburozi bwinshi aho benshi babishinja uyu mugore akaba ari nayo mpamvu bari bagiye kumugirira nabi.

Bimwe mu bituma yitwa umurozi ngo nuko mu mwaka washize hari umusore uri mu kigero cy'imyaka 7 waburiwe irengero mu gihe cy'iminsi itatu, ku munsi wa kane ngo yasanzwe kuri uyu muturanyi ariho amaze iminsi.

Umuryango w'uyu musore uvuga ko kuva yahava ngo yahise atangira kwibasirwa n'indwara zitandukanye zatumye asa n'uta ubwenge cyane, ibi ngo byiyongera ku bandi bantu bagenda bagaragarwaho amarozi byose bakabishinja umugore uri mu kigero cy'imyaka 42 uhatuye.

Umuturage umwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore bamushinja kubarogera abana, aho ngo hari abatagifite ubwenge n'abandi birirwa barwaragurika byose bakabishinja uyu mugore

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué, yavuze ko koko abaturage bashakaga kugirira nabi uyu mugore bamukekaho amarozi.

Kugeza ubu ngo umwuka mubi usa n'uwagabanutse muri aka Kagari nubwo ngo abenshi bakomeje gusaba ko uwo muturage yahinduka cyangwa akahimuka agashaka ahandi ajya gutura.



Source : https://yegob.rw/ngoma-umugore-ushinjwa-kuroga-mu-buryo-budasanzwe-ku-buryo-ninyoni-yo-mu-kirere-ayihanura-yahungishijwe-igitaraganya-nyuma-yuko-abantu-bavuga-ko-abaroga-bari-bagiye-kumwihimuraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)