"Ni ibanga ry'akazi" Umukinnyi wo mu kibuga hagati wifuzwa bikomeye cyane na Rayon Sports, yagize icyo avuga ku bijyanye n'akazoza ke - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ni ibanga ry'akazi' Umukinnyi wo mu kibuga hagati wifuzwa bikomeye cyane na Rayon Sports, yagize icyo avuga ku bijyanye n'akazoza ke.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'umunyarwanda, Niyonzima Olivier Seif yaruciye ararumira abajijwe ku biganiro yagiranye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi wasoje amasezerano ye muri AS Kigali, amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports kuba yayisubiramo.

Amakuru avuga ko ejo hashize ku wa Gatatu yagiye ku biro bya Rayon Sports mu biganiro bya nyuma n'iyi kipe ariko bikaba byararangiye adasinye, gusa iby'ingenzi impande zombi zamaze kubyumvikanaho isaha n'isaha yasinya.

Seif avuga ko yaganiriye n'amakipe menshi gusa ngo ntiyari yamenya aho azerekeza.

Abajijwe niba mu makipe baganiriye harimo na Rayon Sports, yagize ati 'Ni ibanga ry'akazi ntabwo napfa kurivuga.'



Source : https://yegob.rw/ni-ibanga-ryakazi-umukinnyi-wo-mu-kibuga-hagati-wifuzwa-bikomeye-cyane-na-rayon-sports-yagize-icyo-avuga-ku-bijyanye-nakazoza-ke/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)