Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba.

Hari ibintu umuntu yishoramo neza neza akaba ari kugendana n'urupfu, dore bimwe muri ibyo bintu.

1.Kunwa itabi : niba uziko unywa itabi umenyeko uhorana urupfu, kuko uko unywa itabi rikwangiza ibintu byinshi mu mubiri kandi bifite umumaro. Itabi ryangiza ibihaha bikabora, ngaho ibaze niba ibihaha uhumekeramo byaraboze!! Ntakabuza urupfu muragendana.

2. Kunywa inzoga nyinshi: kunywa inzoga byo biragatsindwa, cyane cyane iyo unywa bino biyoga biremereye. Inzoga zo zitwika umubiriri wose zigatuma umubiri udakora abasirikare neza, niho hahandi usanga urwaye igisebe kikazakira nka nyuma y'amezi kandi ubundi cyagakize mu minsi. Nkwibire ibanga! Burya bariya bantu bakuru ujya wumva bishwe na Maraliya, akenshi ni babandi baba barabaswe n'inzoga, ubwo rero barwara ikabazonga ikaba yabaviramo n'urupfu. Ntakabuza niba unywa ibiyoga byinshi ujyendana n'urupfu.

3. Ubusambanyi bwinshi, niba ujya ubyitaho neza, burya mu busambanyi niho hantu hava indwara zica nabi, niba no kurwara Maraliya, ibicurane, igifu, n'ibindi ariko biragatsindwe kurwara imitezi, mburugu, sida n'ibindi nk'ibyo. Dore ko izindwara zo zinahitana benshi kuko usanga abenshi batinya no kujya kuzivuza kuko baba bazi aho bazanduriye. Ndetse izi ndwara zandurira mu busambanyi zitera agahinda gakabije no kwiheba, kandi ibi nabyo ni mugenzi w'urupfu.

Kandi burya uzacunge neza, abantu babaswe n'ibitabi, ibiyoga, n'ibindi biyobya bwenge nibo baba barabaswe n'ubusambanyi cyane cyane, ngaho ibaze rero niba bagendana n'urupfu bigeze aho.

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/niba-ubikora-uragowe-dore-ibintu-3-byatuma-upfa-vuba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)