Nishimwe Blaise yerekeje muri AS Kigali ku giciro nk'icy'amazi yo mu icyiyaga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nishimwe Blaise yerekeje muri AS Kigali ku giciro nk'icy'amazi yo mu icyiyaga

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize, Nishimwe Blaise yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo hagiye ahagaragara ko umukinnyi ukina mu kibuga hagati Nishimwe Blaise yerekeje mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo kurangiza amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Nishimwe Blaise yasinyiye ikipe ya AS Kigali ku buntu nyuma yo guterwa umugongo n'ikipe ya Kiyovu Sports yari amaze iminsi igera ku cyumweru akoreramo imyitozo ntashimwe n'umutoza ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

AS Kigali yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere itangiranye abakinnyi bashya batijwe n'amakipe arimo APR FC ndetse na Police FC ariko biravugwa ko hari abakinnyi ikomeza kongeramo kugeza Shampiyona itangiye.

 

 



Source : https://yegob.rw/nishimwe-blaise-yerekeje-muri-as-kigali-ku-giciro-nkicyamazi-yo-mu-icyiyaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)