"Niwe Miss w'ibihe byose" Miss Trecy niwe wegukanye ikamba rya Miss Tanzania ahabwa imodoka y'igitonore -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Tracy Nabukeera yahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma yegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023.

Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, bibera mu nyubako y'imyidagaduro ya Super Dome mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Tracy Nabukeera yari mu bakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Careen Ngowi, Agnes Mamba, Fatma Suleiman ndetse na Amina Jigde.

Akanama Nkemurampaka kemeje ko Tracy Nabukeera ariwe Miss Tanzania, agaragirwa na Amina Jigde wabaye igisonga cya mbere.

Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Kinondoni 2023.

Miss Tanzania 2023 yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 143Frw, anahabwa Miliyoni 47 Frw yo kwifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi n'ubuzima bwe.

Tracy yashyikirijwe imodoka yegukanye nyuma yo guhiga bagenzi be bari bahatanye.



Source : https://yegob.rw/niwe-miss-wibihe-byose-miss-trecy-niwe-wegukanye-ikamba-rya-miss-tanzania-ahabwa-imodoka-yigitonore-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)