Niyitegeka Gratien yahishuye ibanga ryihishe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi, umwanditsi, umukinnyi wa Filime n'ikinamico Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ndetse na Seburikoko, uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, yagiranye ikiganiro cyihariye na InyaRwanda.

Papa Sava ukunzwe muri filime, ni umusore w'imyaka 43 y'amavuko wavukiye mu karere ka Rulindo, akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu yahoze ari KIE.

Akunze kumvikana mu makinamico y'Itorero Indamutsa akina ari umusaza, cyangwa umugabo ukuze, iyo bihujwe no kuba hari aho akina yitwa Papa Sava muri filime ye bwite, hari abashobora kugira ngo ni umugabo wubatse ufite urugo n'abana ariko si ko biri kuko mu buzima busanzwe aracyari ingaragu.

Mu kiganiro kiryoheye amatwi yagiranye na inyaRwanda, Niyitegeka Gratien yavuze byinshi kubijyanye n'umuwuga we bimwe nabimwe bitari bizwi.

Yatangiye asobanura impamvu ikomeye yo kuba ahorana morare, ko ari ukubera ntacyo Nyagasani yamwimye nta n'impamvu yo kuba yahekenya amenyo ngo arakare cyangwa abure morare.

Ikindi ni uko mu minota itanu gusa bimusaba kuba yatekerejeho icyaba kimubabaje mu gihe adafite uko agikemura akakihorera akakivaho agakomezanya n'ibindi.

Umuhanga muri cinema nyarwanda, yagaragarije inyaRwanda ko nta munsi n'umwe yigeze yumva yakoresha ijambo abenshi bakunda gukoresha rifite amaganya n'agahinda rya 'iyaba nari mpfuye'.

Kuri we Nyagasani asa n'umusingi w'ibibazo byose yabaza, kuruta kwicira urubanza cyangwa kwibaza ibibazo adafitiye ibisubizo.

Abenshi bamuzi nka Seburikoko, Sekaganda na Papa Sava, kuko ari bimwe mu bihangano yakinnyemo.

Mu bintu bibiri yaba yahuye nabyo atekereza kuba atakwifuriza undi muntu uwo ariwe wese guhura nabyo harimo amwe mu mateka yaranze igihuga atari meza ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mbamutima ze yagaragaje ko Inkotanyi ari ubuzima aho abanyarwanda bongeye kubona umucyo w'ubuzima nyuma y'umwijima wari ubazengurutse nta buhungiro.

Icya kabiri atakwifuriza undi muntu ni kuva mu buzima bwiza ukajya mu buzima bubi, imwe mu ngorane yahuye nazo aho byageze akajya guhingira amafaranga yo kuba yakomeza imibereho mu buryo bw'imirire, no kubona ay'ishuri bisaba kuyahingira.

Kuva mu 1995 yatangaje ko yatangiye kubona umugisha kuri we ari nabyo byabaye imbarutso ye yo gutangita guhanga no kwandika bitangira kumuha umusaruro agahembwa.

Uyu mugabo yahishuye ko agasembuye afataho gusa, afata akari butume atananirwa kwiyobora ngo birangiye abo bari kumwe bamubonye ukundi kutari uko asanzwe agaragara imbere yabo.

Niyitegeka yagaragaje ko atemera neza igereranwa rya muzika nyarwanda na sinema kuko nta na kimwe wagereranya n'ikindi.

Yasabwe kugaragaza ishusho y'uko byari bimeze mu myaka ishize mu ruhando rwa sinema, agaragaza ko mbere mu myaka itambutse u Rwanda rukimara kwibohora, byagoranaga kubona umunyarwanda ariwe uyoboye izo sinema.

Avuga bakoreshwaga gusa mu kuzikina. Bigaragara ko icyo gihe sinema itari yakagize ishusho yo kuba yashorwamo amafaranga.

Ati 'Njye sinari nzi ko nzakina cinema, nayinjiyemo mu 2009 nabwo bampamagaye ariko urebye nyine byari ukwiyeranja, bikomeza kuzamuka buri bantu bagenda bakora ibyabo, abandi ibyabo, bimwe bishimwa ibindi bigawa. Tugumya gukutuza tuvuga ngo ubyina nabi aruta uwicaye' 

Niyitegeka agaragaza aho sinema igeze abifatanyije n'urugendo rwo kwibohora mu Rwanda ku myaka 29, ati 'Ubu muri iki gihe aho tugeze ibitangazamakuru byo hanze birashaka filime zacu, abantu baratsinda abantu bacu barimo kujya gukinayo'.

Yerekanye ko hasigaye hari inzira nyinshi zo kwerekaniramo cinema harimo Televiziyo y'igihugu,  Youtube channels, Canal+ kuri Zacu Tv, n'ahandi.

Niyitegeka yavuze ko bitaramubaho "kubura icyo yakwandika" akaba yakwifashisha abanditsi bagenzi be, ahubwo ko haba gusangira ibitekerezo hakarebwa igitekerezo gikomeye akaba ari cyo cyakorwa kandi hakavamo ibintu bikomeye kandi byiza.

Akenshi buri muntu agira ibyo yashimirwa cyangwa yanengwaho. Uyu muhanzi nawe yagarutse ku byo benshi akorana nabo bamushimira cyane cyane kuba bamufata nk'umubyeyi wabo

'Mba numva nuzuza inshingano zanjye nyine, icya mbere ni ugufasha abo bantu nabo bakagira icyo bakuramo, ubwamamare bakaba bashaka n'akazi ahandi kuko ntabwo mfite icyo mbahemba. Si ukuvuga ko ntabahemba, ahubwo icyo mbagomba ndakibahereza.

Ikindi cya kabiri ni uwakosa bidakabije bitarimo bya bindi byo gucanamo mukaba mwamukosora ariko mukagumamo. Ikindi mukaba nk'umuryango nkeka ko ari aho biva'.

Burya uyu muhanzi si ugukina n'ubusizi gusa, afite n'impano yo gusabira abageni nk'uko byagaragaye mu mashusho arimo gusaba umukobwa. Yatangarije inyaRwanda.com ko 'bwari ubukwe bw'umu camera man wacu muri Papa Sava mu 2018 Louis Udahemuka twatangiranye'.

Ibi byabaye nyuma y'uko umusore amugaragarije ko amufata nk'umubyeyi we kandi agomba kumusabira umukobwa n'ubwo Niyitegeka yabanje kwanga avuga ko binyuranyije n'umuco nyarwanda kuba ingaragu yajya gusaba umukobwa, gusa kubera umusore yinginze byarangiye yemeye ajya kumusabira.

Zimwe mu mpamvu zituma icyanga cya filime ya Papa Sava kidatakara


Niyitegeka avuga ko icya mbere ni uko yanditse, guhitamo inkuru hanyuma ukayandika 'Script', aha ni icyanga cy'uko yanditse ni cyo gituma ihora ifite umwimerere bwite wayo.

Kwirinda amarangamutima mu guhitamo abakina, aha asobanura neza ko biba byiza iyo buri gace ugahaye ugakwiriye niba ari umuntu uvuga cyane umuhereze ibyo kuvuga cyane kugira ngo filime ibashe kuryoha.

Gushaka uturyohera matwi cyangwa utu gobeko; aha ni ugushaka uko washyiramo utuntu dutandukanye turyoheye amatwi aho umuntu adashobora kuruha kuyireba ugasanga ifite umwimerere w'uko yatangiye n'uko yarangiye.

Niyitegeka mu gusubiza niba nta mahugurwa ajya atanga ku bantu bamukeneye cyangwa abakozi be, yasubije agira ati 'Njyewe ubu ngubu ndashaka ahubwo gutoza, kwigisha abantu guha ubumenyi mfite muri one man's show".

Asobanura ko "One man's show niyo igira abakinnyi abo bari bo, kuko muri one man show abo bantu tuzafata ntabwo uba werekana 'talent' impano imwe, ni ukuvuga ko ukoresha hafi isaha imwe uri umwe ari byo bigusaba gushyiramo imivugo, ibyivugo, kubyina, ni byo rero nshaka gutoza".

Zimwe mu ngaruka za covid yamugizeho harimo kuba n'igikorwa cye cya 'One man's show' cyarahagaze kubera ubukungu bwahise bumanuka.

Yavuze hanze ko batangiye gushakisha abafite impano zitandukanye binyuze muri 'One man's show casting' aho ufite impano yumva yagaragaza abandikira kuri 'e-mai'l ubundi bakazahitamo abazakomeza kugera ku rwego rwo kujya kuri one mans show.

Yagaragaje ko igitekerezo cya 'Gens comedy' ari ishoramari ribyihishe inyuma kuko si buri umwe wagira iki gitekerezo. Yashimangiye ko mu gihe uruganda rufite abantu batekereza igikorwa nk'iki, cyo guhamagara abantu, bizagera kure kandi bizagenda neza.

Yagaragaje imbogamizi zigera kuri 3 sinema nyarwanda igifite kandi zihangayikishije harimo; kuba nta mashuri ahari yabyo kuba byakwigwa kandi bigakundwa, ikindi ni ukuba hacyenewe ibikorwa remezo byo gukoreramo. Ikindi n'abashoramari bakeneye kwiyongera ku rwego rwo hejuru.

Niyitegeka yabwiye inyaRwanda ko ashimira abanyarwanda kuba baramubyaye, kuba bamukunda, anabasaba kubikomeza cyangwa se yaba anagiye bagafasha n'abandi bari munsi ye.

Yavuze kandi impamvu nyamukuru ituma comedy ari yo ikomeye mu ruganda rwa cinema, ati 'Ni uko icya mbere iroroshye kuko ishingiye ku bumenyi n'umuco w'umuntu, ahantu ahari ho hose yayihakinira. 

N'iyo yaba mu musarane, n'iyo haba mu gihuru, ariko ziriya za 'action' ari amatara, ari amajwi, ari inzu ari ibyo uri butwike, iyo ubabeshye, abantu barabibona'.

Zimwe mu nzozi yaba yararotaga ni uko yabaye umwarimu kandi akaba yarabaye icyamamare. Ikindi yakira ko ari ishimwe aha Imana ni ukuba yibona mu mihanda akunzwe cyane.

Yatanze inama ku muntu ufite impano ko agomba guhaguruka bakigaragaza kugira ngo abashe kuzamuka neza. 

Mu gusoza, yavuze ko kubera uko akunda ibitaramo byo hanze, harimo ibyinshi yakwemera akishyura miliyoni kubera uko biba biteguye neza cyane mu gihe bije gukorerwa mu Rwanda. Â 



Niyitegeka amaze gutwara ibikombe byinshi muri sinema nyarwanda

 

Niyitegeka ari mu bakinnyi b'abahanga cyane muri sinema nyarwanda

Ikigaragarira ijisho rya benshi ni uko ibitaramo birimo urwenya bisigaye byitabirwa cyane


Niyitegeka yagaragaje ko "Comedy show" ari ishoramari rikomeye ndetse uwarisobanukirwa ntiryamuhombera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132366/niyitegeka-yahishuye-ibanga-ryihishe-inyuma-yumunezero-ahorana-anavuga-kuri-sinema-nyarwan-132366.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)