'No kumoka yamoka' Shaddy Boo utarahiriwe no kubaka urugo yunze mu rya Mutesi Jolly wifashe akagereranya abagabo nk'itungo rizwiho kurinda umutekano w'urugo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Shaddy Boo yavuze ko burya umugabo ukubita umugore we no kumoka yamoka.
Ibi yabivuze nyuma y'uko yari amaze kuvuga ko ingo ziri kubakwa muri iyi minsi ziri mu manegeka.
Ibi kandi bije nyuma y'uko na Mutesi Jolly yigeze kwita bamwe mu bagabo Inyabazimbwa.
Shaddy Boo ntiyahiriwe mu rukundo dore ko yatandukanye n'umugabo we, Meddy Saleh babyaranye abana babiri b'abakobwa.