"No mu mikino y'amaboko byaranze" Ikipe y'igihugu y'U Rwanda ya Basketball ihuye n'uruva gusenya imbere ya Maroc - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 59-58, uba umukino wa kabiri batsinzwe mu gikombe cya Afurika cy'Abakina imbere ku Mugabane w'Afurika.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino kuko rwari rubizi ko rugomba kubona intsinzi ya mbere kuva rwagera muri Maroc.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n'amanota 20 kuri 11 ya Maroc. Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganya amanota 21 kuri 21, gusa u Rwanda rukomeza kuyobora.

Agace ka gatatu Maroc yagatsinze u Rwanda ndetse bwikube kabiri, kuko karangiye u Rwanda rufite amanota 7 kuri 14 ya Maroc.

Agace ka nyuma, nabwo u Rwanda rwagatsinzwe amanota 13 kuri 10, umukino urangira ari amanota 59 ya Maroc yari yakiriye umukino, kuri 58 y'u Rwanda.

U Rwanda rwahise rutsindwa umukino wa kabiri nyuma y'umukino rwatsinzwemo na Tunisia kuri uyu wagatandatu amanota 67-61 y' u Rwanda.



Source : https://yegob.rw/no-mu-mikino-yamaboko-byaranze-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-ya-basketball-ihuye-nuruva-gusenya-imbere-ya-maroc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)