Noneho bazajya bagenda baniryamiye! Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byayo igiye kugura imodoka nshya ikiri mu mashashi izajya itwara abakozi bayo bameze nk'abari muri Hotel y'inyenyeri 5 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.

Amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.

Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha.

Uyu munyakenya we yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.

Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy'imyaka 5.

Nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.

Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n'indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.



Source : https://yegob.rw/noneho-bazajya-bagenda-baniryamiye-ikipe-ya-rayon-sports-iri-mu-bihe-byayo-igiye-kugura-imodoka-nshya-ikiri-mu-mashashi-izajya-itwara-abakozi-bayo-bameze-nkabari-muri-hotel-yinyenyeri-5/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)