Noneho hagiye gushya! Rayon Sports yimye itike umukinnyi ngo aze atangire imyitozo none yitegeye aje guhangana nayo kubera agasuzuguro bamweretse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Noneho hagiye gushya! Rayon Sports yimye itike umukinnyi ngo aze atangire imyitozo none yitegeye aje guhangana nayo kubera agasuzuguro bamweretse

Umukinnyi wa Rayon Sports wimwe itike ngo aze atangire imyitozo n'abandi bakinnyi yanze kuguma iwabo aritegera aje guhangana n'iyi kipe yamusuzuguye.

Hashize igihe kirenga icyumweru ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ariko hari abakinnyi bamwe na bamwe batari bakaje. Abatoza n'abakinnyi hafi ya bose bamaze kugera hano mu Rwanda gukomeza kwitegura Shampiyona ibura iminsi micye ngo itangire.

Hashize iminsi itari myinshi tubatangarije ko Rafael Osaluwe Olise yabwiwe ko atazakomezanya na Rayon sports ndetse yaba ashaka indi kipe yakinira uyu mwaka ugiye kuza kuko ntabwo ari mu mipangu y'ikipe. Amakuru YEGOB twamenye ni uko Osaluwe yahamagaye abwira ubuyobozi ko bamuha itike akaza gutangira imyitozo akayimwa none yitegeye aje guhangana nayo.

Rafael Osaluwe Olise ntiyumva ukuntu Rayon Sports ishaka kumwirukana yari agifite umwaka asigaje mu masezerano yasinye y'imyaka 2. Uyu mukinnyi avuga ko n'ibiba ngombwa nibatamuha ibyo yifuza ashobora kuzahita ajyana iyi kipe mu nkiko.

Mu myitozo Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo mu masaha y'igicamunsi abakinnyi barimo Moussa Essenu, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Youseff Rharb nibo bakinnyi bashya bagaragaye muri iyi myitozo banishimirwa n'abafana benshi bari bitabiriye.

 



Source : https://yegob.rw/noneho-hagiye-gushya-rayon-sports-yimye-itike-umukinnyi-ngo-aze-atangire-imyitozo-none-yitegeye-aje-guhangana-nayo-kubera-agasuzuguro-bamweretse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)