"Nta cyoroha mu mupira w'amaguru" Umutoza wa APR FC yavuze uko yiteguye amakipe APR Fc yatomboye muri CAF Champions League - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko tombora ya CAF Champions League isize APR Fc mu ijonjora rya mbere izakina na Gaadiidka FC yo muri Somalia yayikuramo igakurikizaho Pyramids FC yo mu Misiri, umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yatangaje ko arajwe ishinga no gutegura ikipe ye ku buryo iyi mikino izasanga yiteguye.

Froger yavuze ko abakinnyi bari kwitegura bikomeye kugira ngo ikipe bazahura izabe ari yo yisanisha n'umukino wa APR FC.

Yagize ati 'Imikino ya Champions League uba ugomba kuyitegura cyane. Turajwe ishinga no kwitegura kugira ngo uwo tuzakina azagendere ku mukino wacu.'

'Tugomba kuzabanza kureba uko tuzitwara ku mukino wa Super Cup tuzakina na Rayon Sports tariki 12 Kanama kuko ni wo uzaduha isura y'ikipe tuzaba dufite. Ni ngombwa kurenga icyiciro cya mbere ukabona kureba undi mukino. Gusa buri gihe umukino wa mbere uragora.'

Agaruka kuri Pyramids FC bashobora kuzahura mu gihe APR FC yaba isezereye Gaadiidka FC, uyu mutoza yavuze ko nta mukino woroha.

Yakomeje ati 'Nta cyoroha mu mupira w'amaguru. Ubu noneho muri Champions League hakinwamo utuntu dutoya nk'uko abakinnyi biteguye. Tugomba kuba twiteguye tumeze neza kuko muri iri rushanwa harebwa ku bintu byinshi.'



Source : https://yegob.rw/nta-cyoroha-mu-mupira-wamaguru-umutoza-wa-apr-fc-yavuze-uko-yiteguye-amakipe-apr-fc-yatomboye-muri-caf-champions-league/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)