Ntago nkunda ibintu by'umwanda! Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be ahubwo ababwira amagambo batari biteze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be muri Atalanta nyuma yo kutishimira imitegurire y'aho igitaramo cyari kigiye kubera, avuga ko ari ukumusuzugura ndetse no gusuzugura Afrobeat muri rusange.

Kuri uyu wa 27/07/2023, umuhanzi Rema yasubikiye igitaramo imbere y'abafana be kubera impamvu yatanze ko bamusuzuguye ndetse bagasuzugura injyana ya Afrobeat muri rusange.

Uyu muhanzi wari witezwe ku rubyiniro, yaje kuza nk'uje kuririmbira abafana be, hanyuma ahita abamenyesha ko adakunda ibintu by'umwanda akaba ariyo mpamvu ahagaritse igitaramo cye yari agiye gukora.

Rema yagize ati 'Afrobeat ni nini kurusha ibi. Ntabwo nkunda ibintu bibi kandi nkunda abafana banjye. Ngiye gusubika iki gitaramo kubera ko ibi ni ukutanyubaha ndetse no kutubaha injyana na Afrobeat.'



Source : https://yegob.rw/ntago-nkunda-ibintu-byumwanda-umuhanzi-wumunya-nigeria-rema-yanze-kuririmbira-abafana-be-ahubwo-ababwira-amagambo-batari-biteze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)