Ntibagitinya abakozi b'Imana! Rusizi abajura bateze umupadiri maze bamwambura ibye byose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abajura basagariye Padiri wa Paruwasi ya Nkanka yo mu Karere ka Rusizi ageze hafi ya Kiliziya bamwambura telefone n'amafaranga ndetse na Perimi ye k'ubwa mahirwe ntibagira icyo bamutwara.

Uyu mupadiri akimara gutegerwa mu nzira yavugije induru abaturage baramutabara abo bajura bahita bakizwa n'amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko uyu mupadiri yategewe mu nzira mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa ya Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

Ati 'Ayo makuru niyo niko bimeze hari umupadiri abajura basagariye bamwambura telefone nijoro ariko ntabwo bari bafatwa cyagwa bamenyekane abo aribo.'

Yavuze ko bafite ibimenyetso by'uko muri aka gace abajura barimo kwiyongera ngo kuko hari abandi bakobwa bategewe mu nzira bababwiye ko abo bajura batabazi ariko bazi amasura yabo, ashimangira ko batangiye gukaza umutekano cyane, aboneraho no gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo n'uwo bakeka ko ari umujura ajye ahita afatwa.



Source : https://yegob.rw/ntibagitinya-abakozi-bimana-rusizi-abajura-bateze-umupadiri-maze-bamwambura-ibye-byose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)