Ntibatinya kubikorera mu ruhame! Hari bamwe mu bagabo b'i Musanze babangamiwe n'ingeso itari nziza abagore baho badukanye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi mu kagari ka Nyonirima, haravugwa inkuru y'abagabo babangamiwe n'ingeso itari nziza abagore bo muri aka gace badukanye.

Abagabo bo muri aka gace, babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko babangamiwe cyane n'abore bashira isoni bakabatuka bakabandagaza no mu ruhame.

Byatumye umugabo witwa Manishimwe Yven yagiye kurega Muhawenimana Nyirangorore wamutukiye mu ruhame amwita 'imbwa y'umusega' maze atabwa muri yombi.

Aba bagabo bavuga ko impamvu bari kurega aba bagore, ngo ni ukugira ngo babahane bibere isomo abandi.

 



Source : https://yegob.rw/ntibatinya-kubikorera-mu-ruhame-hari-bamwe-mu-bagabo-bi-musanze-babangamiwe-ningeso-itari-nziza-abagore-baho-badukanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)