Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023 ni bwo mu Karere ka Nyagatare hatangiye igiterane gikomeye cy'iminsi itatu cyateguwe n'umuryango A Light to the Nations (aLn). Ni igiterane cy'amateka cyiswe "Miracle Gospel Harvest" [Igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro].
Kiri kubera mu kibuga cy'umupira cya Rukomo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare. Mu ma saa munani z'amanywa nibwo cyafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, washimiye aLn kuba yarabakoze ibikorwa by'ubugiraneza.
Iki giterane cyitabiriwe mu buryo bukomeye n'ab'ingeri zose, ugereranyije hari abantu barenga ibihumbi 20. Abacyitbiriye basusurukijwe na Theo Bosebabireba, Rose Muhando, Stella Manishimwe na Pastor Kayiranga Innocent wamamaye mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe".
Buri wese witabiriye yari afite agatabo kitwa "Ubuzima bwawe bushya" ka Ev. Dr Dana Morey ari nawe wigishije ijambo ry'Imana. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku rwego rw'Isi, yabwiye ibihumbi n'ibihumbi byitabiriye iki giterane ko kwizera ari ko Imana ikoresha ikiza abantu.
Ev. Dr. Dana Morey yahishuriye abitabiriye bose ko ibanga ryo kubona igitangaza ari ukwizera Imana
Uyu muvugabutumwa yabasabye gushyira mu bikorwa kwizera bafite. Ati "Amaso y'umutima uyashyire ku Mana igiye kugukiza. Fata aho urwaye". Yahise asenga isegesho rirambuye, yatura gukira ku barwaye indwara zitandukanye.
Ati "Ndafata mpiri buri mwuka wose w'uburwayi mu mubiri wawe, ndategeka, ndahindura imivumo yose bakuvumye nkwaturaho imigisha". Yamaze gusenga abaza niba hari abakize hamanika benshi cyane, abo twabonesheje amaso bararenga 500. Dana Morey ati "Imana ishimwe cyane".
Kubera ko amasaha yari yagiye, bacye muri bo batanze ubuhamya, abandi babwirwa ko bazabutanga kuwa Gatandatu. Umwe waje afite ubumuga bwo kutumva, yavuze ko Imana imukijije. Umusire wari ufite ikibazo cy'umugongo nawe yavuze ko yakize.
Umugore wababaraga mu nda, yasengewe na Dana Morey ahita akira. Undi mugore wavuze ko atabashaga kugenda adafite imbago, yakize ahita azijugunya. Umugabo utabashaga kubona, yihamirije ko yabonye igitangaza cy'Imana arabona.
Hakurikiyeho umwanya wa Tombora. Ku munsi wa mbere w'iki giterane, hatanzwe telefone igezweho, igare na moto. Rev Baho Isaie wayoboye iki gikorwa yagize ati "Amasaha yagiye turatanga bicye". Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu bazatangira kare, saa saba z'amanywa.
Mu guhitamo abanyamahirwe b'umunsi, bafashe umwana muto cyane aba ari we utoranya umunyamahiwe. Tubibitse ko buri wese witabiriye yahawe agapapuro kariho nimero yihariye. Utwo dupapuro twose, badushyize hamwe baratuvangavanga, basaba wa mwana gutoranyamo kamwe.
Uwo mwana yafashe apapuro ka mbere, asanga kanditseho imibare: 00388, kari gafitwe n'umusore wahise ahabwa Smartphones nshya. Aka kabiri kari kanditseho: 05242, kakaba kari gafitwe na Dushimimana Yves waturutse i Nyagatare, akaba yahise atombora igare.
Hari hatahiwe uwegukana moto! Wa mwana yahisemo akandi gapapuro, asanga kanditseho nimero: 08980. Icyakora nyiri ka gapapuro, bamuhamagaye inshuro eshatu zose baramubura, ubanza yari yatashye. Byabaye ngombwa ko afatamo akandi, ariko moto ikaboa nyirayo.
Yaje gufatamo akanditseho imibare: 02872, kakaba kari gafitwe n'umusore usanzwe ari umuhinzi witwa Muvunyi Samuel waturutse i Rwimbogo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare. Umunyamakuru wacu Ngabo Serge wabashije kwegera uyu musore, avuga ko yari ameze nk'uwasinze.
Na Rev Baho yabikomojeho amubaza niba atafashe akantu! Icyakora yasobanuye ko tombora yabo ibera mu mucyo, nta manyanga abamo, usekewe n'amahirwe ahabwa impano ye. Yanavuze kandi ko uwitabira wese bamwifuriza gusangwa na Yesu, akabaturwa.
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru cyane muri "Rukomo Miracle Gospel Harvest"
Moto yatanzwe, bayitanganye na asuranse y'umwaka umwe na pulake yayo. Muvuni Samuel, yavuze ko nta perime afite ariko ko azi gutwara. Bamubajije icyo asanzwe akora, ati "Nahingaga". Abajijwe icyo azayikoresha, yananiwe kuvuga kubera ibyishimo, ati "Ubu ngubu....".
Ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 19 ni bwo iki giterane cyashyizweho akadoko, abitabiriye bose basabirwa umugisha na Bishop Kizito, mu isengesho rigufi cyane. Theo Bosebabireba yasabwe kuririmba igiero kimwe cy'indrimbo, aherekeza abantu ibihumbi bitabiriye ku minsi wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga, igiterane kirakomeza ku munsi wacyo wa kabiri. Biteganyijwe ko hazatangwa impano zirimo n'Inka. Mu minsi itatu, hazatangwa moto eshatu, Televiziyo n'ibindi. Abantu barasabwa kwitabira kare bagahabwa amatike mashya kandi ku buntu. Mu masaha ya mu gitondo hari kuba Semineri y'Abizera.
Mu bikorwa byabanjirije iki giterane cy'i Nyagatare harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge 8 irimo Nyagatare, Rukomo, Katabagemu, Tabagwe, Mimuli, Mukama, Gatunda n'iyindi. Ubusanzwe, Akarere ka Nyagatare kagizwe n'Imirenge 14.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu bigo by'amashuri yose abanza n'ayisumbye agize iyo mirenge, ndetse no mu ma senteri atandukanye. Aho hose hatangiwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Hatanzwe kandi imipira y'amaguru mu gufasha abana gukora siporo no kuzamura impano zabo, kandi buri kigo cyose cyahawe imipira itari munsi y'itanu; iy'amaboko n'iy'amaguru.
aLn yubatse kandi inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye. Imwe yubatswe i Rukomo, indi yubakwa muri Karama, ndetse basannye ikiraro giherereye muri Cyabayaga n'ikindi cyambuka kijya ku mashuri ya Rukomo ndetse n'ikindi cyambuka kijya mu kibuga kizaberamo iki giterane mu mpera z'iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.
Nyuma y'iki giterane kiri kubera i Nyagatare, aLn na Dana Morey bazahita berekeza muri Bugesera i Nyamata tariki 14-16 Nyakanga. Naho, igiterane kizajya gitangira buri munsi saa munani ariko hari na Seminari y'Abizera izajya igitangira mu gitondo kuva saa Mbiri kugeza saa Sita.
AMAFOTO Y'UMUNSI WA MBERE W'IGITERANE CYA DANA MOREY I NYAGATARE
Abantu uruvunganzoka bitabiriye igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro cyafunguwe na Meya wa Nyagatare
Yatanze ubuhamya avuga ko yabashije kubona nyuma yo gusengerwa na Dana Morey
Yavuze ko yaje agendera ku mbago none atashye yigenza nyuma yo gusengerwa agakira
Dana Morey azwiho gukoreshwa ibitangaza nk'uko benshi babitangamo ubuhamya
Ikibazo cy'umugongo cyari cyaramuzonze none yakize!!
Buri umwe yamusabwe gufata aho ababara kandi akizera Imana
Dana Morey yabereye umugisha abaturage ba Nyagatare binyuze muri Miracle Gospel Harvest
Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rwinshi mu Karere ka Nyagatare
Moto nshya yatanzwe muri iki giterane cy'umukozi w'Imana Dana Morey
Yasabwe kwicara kuri moto yegukanye "imukuye ku isuka"
Yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gusekerwa n'amahirwe agatombora moto
Samuel yahawe moto ariko asabwa gushaka perime kuko ntayo arabona
Ibi ni ibyishimo!!!
Mu bihumbi n'ibihumbi byitabiriye iki giterane niwe wasekewe n'amahirwe yo gutombora igare
Umwana muto cyane niwe wahitagamo abanyamahirwe
Rev Baho Isaie niwe wayoboye igikorwa cyo gutanga impano ku basekewe n'amahirwe
Udupapuro twose bari badushyize mu ndobo, bagafatamo kamwe akaba ari ko basoma
Ev Dana Morey ategerejwe i Bugesera mu cyumweru gitaha
Morey yiyeguriye Imana n'inzu ye yose
Pastor Dr. Ian Tumusime niwe wasemuriraga Ev. Dr Dana Morey
Iki giterane kiramara iminsi itatu kibera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo
Rose Muhando yaryohewe cyane
Igiterane cy'i Nyagatare cyitabiriwe n'abanyarwanda ibihumbi byinshi barimo n'inshuri z'u Rwanda
Dana Morey yarahamagawe!
Mbere y'uko igiterane kiba habanza kuba Semineri y'Abizera
Pastor Dr. Ian Tumusime, Umuyobozi wa a Light to the Nations Africa Ministry muri Afrika hose
Ev. Dr. Dana Morey, Umuyobozi wa A Light to the Nations ku Isi
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'UMUNSI WA MBERE W'IKI GITERANEÂ
AMAFOTO: Ngabp Serge (InyaRwanda) & aLn