Hari abaturage bo muri Santire ya Nshuri, iri mu birometero bike cyane uturutse ku mu Mujyi wa Nyagatare, bavuga ko iterambere ryabo rigenda biguru ntege kubera ko nta muriro w'amashanyarazi bafite.
Santere ya Nshuri iri mu Murenge wa Tabagwe na Rwempasha muri aka Karere ka Nyagatare, yubatswe hafi n'umujyi wa Nyagatare kuko bigabanya n'umugezi w'umuvumba.
Abaturage bayituriye ntibumva ukuntu babanyujeje itsinga z'amashanyarazi hejuru bajyana umuriro mu bice by'akarere bo babasize.
Ati 'Twebwe tubibonamo ikibazo gikomeye bitewe n'uko amapoto aba aturi imbere n'amatara akaba yaka ariko mu nzu nta muriro dufite, biba ikibazo cyane. Saa kumi n'ebyiri tuba twakinze kubera nta muriro dufite.'
Undi ati 'Bidusaba kugura sola kandi tuba duhendwa cyane kandi amapoto y'umuriro aduca hejuru, aha hantu hakwiye umuriro rwose.'
Baravuga ko santire yabo ya Nshuri yadindijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.
Ibikorwa byiganje bisaba ingufu z'umuriro byambutswa mu mujyi wa Nyagatare nyamara byakarangiriye aho.
Barasa guhabwa umuriro kugira ngo bazamure itembera ryabo.
Ati 'Twakabaye dufite abasuderi hano ariko baturuka kure, ku bafite umuriro nabyo ni ingaruka.'
Undi ati 'Ni ibintu bigayitse urabona dukora ibikorwa byagakwiye kujyana n'umuriro, ariko umuriro uduca hejuru,turasaba leta kugira ngo iduhe umuriro .'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere
ry'abaturage, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko aka gace kagiye kwitabwaho mu gubabwa umuriro w'amashanyarazi ku buryo mu mwaka utaha bazaba bamaze kuyabona.
Ati 'Turimo gukora n'ikigo cya REG mu buryo bwo gutangirana n'ukwezi kwa karindwi kugeza mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka utaha. Rwose tuzaba tumaze kugera ku kigero cyiza cy'amashanyarazi no muri Nshuri rero harimo muhazagara amashanyarazi icyo gihe.'
Iyi Santire igaragazwa nk'ishobora kuzamuka mu bukungu, mu gihe izaba imaze kubona umuriro w'amashanyarazi, bitewe n'abimukira bashakira imibereho mu nkengero z'umujyi wa Nyagatare.
Kugeza ubu 67% by'abaturage batuye akarere ka Nyagatare nibo bamaze, kugezwaho n'amashanyarazi.
Ni mu gihe Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose
bamaze bazaba bamaze kugezwaho amashanyarazi ku kigero cya 100%.
Ntambara Garleon
The post Nyagatare-Nshuri: Bashengurwa no kutagira umuriro insiga zibaca hejuru appeared first on FLASH RADIO&TV.