Iyi mpanuka yapfiriyemo umushoferi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugali mu karere ka Nyamasheke.
Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke.
Umushoferi wa Hiace witwa Mahirane Albert w'imyaka 38 y'amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abantu 16 bari mu modoka bivugwa ko yari itwaye abari baherekeje umugeni wari gukora ubukwe.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Umuseke.rw ko impanuka yatewe n'uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.
Yagize ati 'Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane, bajyanywe mu bitaro'.
Cip Rukundo, yakomeje agira Inama abashoferi abasaba kujya bashishoza Igihe batwaye ibinyabiziga. Yagize ati 'Ubutumwa n'uko iteka iyo uri mu muhanda uba ugomba kwitonda, cyane cyane iyo winjira mu muhanda munini uva mu mutoya, uba ugomba kureba iburyo n'ibumoso'.
Bivugwa ko umushofero wari utwaye ikamyo yahise atoroka. Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana Kandi aracyashakishwa. Abakomeretse 10 muri bo bajyanwe mu Bitaro bya Hanika ariko abagera Kuri 6 bo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.
Bivugwa ko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we ndetse umubyeyi we ari mu bakomeretse cyane.