Nyanza: Byitezwe ko abasaga ibihumbi 10 bazitabira igitaramo' I Nyanza Twataramye'- Meya Ntazinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda kizwi ku izina rya' I Nyanza Twataramye' gisigaje iminsi mike ngo kibe ku nshuro ya 9. Giteganijwe gutangira mu ijoro rya Tariki ya 4 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza. Ni igitaramo kizabanzirizwa no kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'Umuganura wa 2023 nawo uri kuri uwo munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki gitaramo ndangamuco kizaba ku munsi w'Umuganura biteguye kwakira abantu basaga ibihumbi icumi bazakitabira. Ati' Twafashe umwanzuro wo kujyana iki gitaramo kuri Sitade y'Akarere ka Nyanza mu rwego rwo gufasha abaturage benshi baba bifuza kukitabira kuko mu mwaka wa 2022 mu gitaro giheruka abasaga 1/2 cy'Abitabiriye ntabwo babashije kugikurikira kubera ko aho cyari cyabereye mu Rukari habaye hato. Uyu munsi turifuza ko hitabira benshi kurushaho kandi banarusheho kwidagadura neza'.

Akomeza avuga ko guhera ku munsi w'Umuganura, umujyi wa Nyanza uzaba ufite ibikorwa bitandukanye birimo n'isiganwa ry'Amagare rizaturuka i Kigali risorezwe i Nyanza ryiswe 'Royal Nyanza'. Ni isiganwa rizakinwa tariki ya 5 Kanama 2023 ndetse ku itariki ya 6 nabwo bakazakina bazenguruka mu bice by'umujyi wa Nyanza.

Meya Ntazinda, yemeje ko uyu mwaka hazaba hari abahanzi n'amatorero atandukanye azafasha abazitabira kuryoherwa. Yagize ati' Nkuko n'ubushize byagenze tuzaba dufite amatorero n'abahanzi batandukanye bazafasha abazitabira iki gitaramo ndetse n'abazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga n'amateleviziyo kandi bazishima'.

Igitaramo' I Nyanza Twataramye' harimo imbyino, indirimbo gakondo n'indi mikino yitsa ku muco Nyarwanda by'umwihariko ibihe byarangaga Umuganura. Ubusanzwe Igitaramo ndangamuco 'I Nyanza Twataramye' mu bihe bitandukanye cyaberaga mu Rukari mu Karere ka Nyanza ndetse kikaba mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Ni igitaramo gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda biciye mu ndirimbo n'imbyino gakondo, Imivugo ndetse n'ibindi bitandukanye bisigasira Umuco.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/07/27/nyanza-byitezwe-ko-abasaga-ibihumbi-10-bazitabira-igitaramo-i-nyanza-twataramye-meya-ntazinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)