Bamwe mu banyeshuri batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, bavuze ko cyari cyoroshye.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy'imibare, bizera kuzatsinda bafite amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n'akarere 'Mock exams'.
Hari uwagize ati 'Hari abari baraduteye ubwoba ngo birakomeye ariko nasanze byoroshye kurusha ibyo twajyaga tubazwa n'abarimu bacu ndetse kinoroshye cyane kurusha isuzuma ry'Akarere (Mock exams), twajyaga dukora. Nzabitsinda ahubwo cyane.'
Abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose ni 202,967, barimo abahungu 91,067 n'abakobwa 111,900. Bizarangira kuwa 19 Nyakanga 2023.