Iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Nyakanga cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho ibi bitaramo bisanzwe bibera.
Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n'umubare munini cyane ko impera z'icyumweru zisize abanya-Kigali mu birori n'ibitaramo.
Ni 'weekend' yarimo igitaramo cy'umunyarwenya Japhet yakoreye i Musanze, igitaramo cy'umufaransa La Fouine muri BK Arena, kumurika album ya mbere y'itsinda Bright Five Singers, umukino wa Rayon Sports na Vital'o FC n'ibindi binyuranye.
1.Patrick Salvado niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Seka Live.
Uyu mugabo ageze ku rubyiniro yavuze ko yiyumva nka Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashingiye ku kuba yataramiye abanyarwanda n'abanyamahanga biganjemo abazungu.
Yavuze ko yashimishijwe no kubona abakundana muri Kigali bagenda bafatanye agatoki ku kandi, ngo ni ibintu adakunze kubona, kuko muri Uganda umugabo afata mu ntoki umugore we cyane cyane iyo bageze muri 'Supermarket' adashaka ko afata icyo abonye cyose.
Patrick yavuze ko mu muryango we ariwe mwiza cyane. Ati 'Tekereza rero no ku bandi basigaye bameze nka Uncle Austin.'
Yavuze ko umugabo udafite isura ishamaje bisamusaba gukora cyane. Ati 'Reba nawe Uncle Austin ni umunyamakuru, afite restaurant, akora n'ibindi bikorwa [Abantu basetse barihirika].
Salvado yavuze ko imyaka 12 ishize ari mu banyarwenya hari uruhande rumwe atabashije gukoreraho amafaranga cyane cyane mu bijyanye no kwamamaza.
Uyu mugabo yavuze ko inganda na kompanyi zikenera kwamamaza zagiye zimwima akazi, ahanini bitewe n'ukuntu agaragara.
Ngo ikiraka yakoze ni icyo kwamamaza siraje zifashishwa ku nkweto (Kiwi), kandi ngo ntabwo ntibakoresheje isura ye, bakoresheje inkweto yari yambaye.
Yanagarutse kuri sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya Uganda Cranes bitewe na serivisi itanga zitari nziza.
Patrick avuga ko gutaramira mu Rwanda bimuha ubuzima, kuko umugore we afitanye isano n'abanyarwanda kandi 'ni mwiza'. Ati 'Niyo aseka aba ari mwiza, niyo arira aba ari mwiza cyane.'
Yagarutse ku banya-Uganda bamaze iminsi bagarukwaho mu itangazamakuru nyuma y'uko bamwe mu bagabo bari gufata icyemezo gupimisha ibizamini bya ADN.
Avuga ko adashobora kuzakoresha ibi bizamini kuko afite icyizere ashingiye ku kuba mu minsi yaritegereje umwana we ubwo nyina yarimo amwoza. Ati 'Nagize icyizere mbona ko hari ibyo duhuje.'Â
2.Rusine Patrick niwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick yavuze ko mu minsi ishize yagiye gutera urwenya abantu mu rusengero banga guseka. Avuga ko bishoboka ko ahandi ataramira n'abo 'baba basinze bameze nkanjye'.
Uyu musore yagarutse kuri Uncle Austin, avuga ko azi ibijyanye n'ubucuruzi cyane, kuko iyo uri umuntu uzwi ukarira muri restaurant ye ukabura amafaranga wishyura agusaba kwifata amashusho wamamaza restaurant ye cyangwa se ugakora ibindi bikorwa 'ubundi bigahwaniramo'.
Yavuze ko imyaka 5 ishize atera urwenya muri Seka Live. Ni intambwe avuga ko ishimishije kuri we, kuko yatangiye kugaragara muri ibi bitaramo kuva tariki 1 Nyakanga 2018.
Rusine yavuze ko yishimira uko abantu bamwakira muri ibi bitaramo n'ubwo avuga ko hari aho yagiye adahabwa amafaranga.
 Ati 'Ni ibintu byo kwishimira kuba maze gukora muri Seka Live. Inshuro maze gukora ni nyinshi ugereranyije n'izo bagiye banyishyura.'
Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yagize ikibazo imodoka ye ipfumuka ipine. Agaruka abapolisi bo mu muhanda bakurega iyo ufite ideni ry'imodoka.
Uyu musore yavuze ko byamuteye ishema kuba ariwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador.Â
Avuga ko yamaze igihe kinini yandikira Patrick ari nako ntamusubize none bahuriye mu gitaramo.Â
Ati 'Mumfashe tumwakire, amenye ko aba ari abafana banjye. Namwandikiye igihe kinini atansubiza.'
3.Nel Ngabo yabimburiye abandi bahanzi kuririmba muri ibi bitaramo
Umuhanzi Nel Ngabo yabaye uwa mbere uririmbye muri ibi bitaramo by'urwenya bya Seka Live nyuma y'igihe kinini bihuriza hamwe abakunzi b'urwenya.
Uyu musore yageze ku rubyiniro ari kumwe n'umusore wamucurangiye gitari bimufasha kuririmba mu buryo bwa Live indirimbo eshatu yari yateguye.
Yaririmbye indirimbo nka 'Arampagije' yatuye abakundana bari muri iki gitaramo. Ati 'Niba wazanye n'uwo mukundana iyi ndirimbo ni iyanyu.'
Nel Ngabo yanaririmbye indirimbo ye yise 'My Heart' yasohotse ku wa 12 Gicurasi 2023 iri mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu yise 'Life Love Night'.
Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga 372,282.Â
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bafataga amashusho ajyanye n'uburyo yaririmbagamo iyi ndirimbo yitsa cyane ku rukundo. Yanaririmbye indirimbo 'Woman'.
4.Michael Sengazi yikije ku mugabo wigeze kumutereta
Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yakiriye ku rubyiniro Michael Sengazi avuga ko ari umunyarwenya batangiranye muri Comedy Knights, kandi amuzi nk'umuhanga umaze gutaramira mu bihugu byinshi 'benshi muri mwe mutarageramo'.
Nkusi yabajije abarundi uko bigenda iyo hagati y'abo bashwanye. Ati 'Uziko twashwana ndi kurya simpagarare [Yumvikanisha ko bashwana mu kinyabupfura bitandukanye n'uko bigenda ku banyarwanda].
Yanagarutse ku mugore we Fiona Ntarindwa uherutse kwakira mu kiganiro Perezida Kagame cyagarutse ku rugendo rw'imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni ikiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, yakoranye na Jean Pierre Kagabo.
Michael Sengazi ageze ku rubyiniro yateye urwenya kuri bimwe mu bihugu aho usanga abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga mu izina Umukuru w'Igihugu, ariko ko hari aho ubwo burenganzira budakora.
Yagarutse ku munsi wa mbere ahura n'umukobwa bikageza ntangiriro yo gukora imibonano mpuzabitsina n'ubwo atasoje neza iyi nkuru, asiga abantu bakinyotewe.
Michael yanagarutse ku baryamana bahuje ibitsina, avuga ko igihe kimwe yigeze guhura n'umugabo wiyumva nk'umugore wagerageje kumutereta ariko akanga.
5.Dr Hilary Okelo, umunyarwenya w'umunsi
Ni umwe mu banyarwenya b'abahanga bamaze igihe kinini bigaragaza mu ruganda rwo gutera urwenya mu gihugu cya Uganda.
Uyu musore yamaze isaha ku rubyiniro yitsa ku ngingo zinyuranye zatembagaje abitabiriye iki gitaramo cy'urwenya.
Akigera ku rubyiniro, yavuze ko yabonye ikiraka mu Bwongereza kandi ko umugore wamutumiye yamusabye amushusho amugaragaza ari imbere y'umubare munini ari kubatera urwenya.
Hilary yavuze ko yabwiye uyu mugore ko afite abafana benshi, kandi ko akunzwe, bityo asaba abanya-Kigali kumufasha agafata ayo mashusho amugaragaza neza.
Uyu musore yavuze ko mu busanzwe iyo ari ku rubyiniro avugisha ukuri. Kuri we avuga ko atari buri wese ukwiye gutunga imbwa, kuko isaba ibintu byinshi.
Yavuze ko mu mashuri yigaga ashyizeho umwete, kuko umuryango we wamubwiraga ko udahagaze neza mu bukungu bityo adakwiriye gusubira.
Yatembagaje abantu ubwo yari ageze ku ikipe y'igihugu ya Uganda. Avuga ko iyo yatsinzwe byumvikanira cyane mu mvugo abanyamakuru bakoresha bogeza umupira.
Okello yanavuze ko we na Se bakoze akazi ko kuririra abitabye Imana, rimwe Se aribeshya asanga bari kuririra umwana wapfuye kandi yavuze ko ari umuntu mukuru.
Yanavuze uko muri 2022 Polisi yo muri Uganda yabatatinyije nyuma yo kwigaragambya mu muhanda basaba ko Bobi Wine, umunyamuziki wavuyemo umunyapolitiki arekurwa.
Iki gitaramo kandi cyahaye umwanya abanyarwenya bakizamuka bo muri Gen- Z Comedy nka Kadudu na Dudu. Â
Salvado yavuze ko gutaramira i Kigali ari kimwe mu bintu bimushimisha
Patrick yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya kane
Patrick Salvado yongeye kwemeza abanya-Kigali yifashishije ingingo zinyuranye
Ishimwe Clement ari kumwe na Nel Ngabo afasha mu muziki binyuze muri Kina Music
Mbere yo gutaramira abitabiriye Seka Live, Nel Ngabo yabanje kwihera ijisho uburyo abanyarwenya batembagaza abantu muri iki gitaramoÂ
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin yagarutsweho cyane muri iki gitaramoÂ
Salvador yanyuraga mu bafana akabasuhuza yitsa cyane kuri Uganda
Rusine yavuze ko iyi nkweto yari yambaye ari impano yahawe na Sandrine IshejaÂ
Okello yihariye Seka Live ya Nyakanga nyuma yo kumara isaha irenga ku rubyiniroÂ
Hilary yanagarutse ku mibereho yo mu muryango we
ÂUmuhanzi akaba n'umushyushyarugamba, Dj PiusÂ
Muri iki gitaramo, Patrick Rusine yagiye ahabwa amafaranga n'abantu banyuranyeÂ
Umunyarwenya Ramjaane yasetse arihika, yitegereza uburyo uruganda rwa 'Comedy' ruri kwaguka
Umunyarwenya usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ramjaane ari mu banogewe n'iki gitaramoÂ
Sandrine Isheja Butera ari kumwe n'umugabo we Kagame Peter
Umunyamakuru w'umuhanzi Andy Bumuntu yitabiriye iki gitaramo asabwa kuzataramira abitabira Seka Live
Nkusi Arthur yagarutse ku byabaye nyuma y'uko umugore we Fiona Ntarindwa yakiriye mu kiganiro Perezida Kagame
Yasetse haburaga gato ngo ave ku ntebe yari yicayehoÂ
Iki gitaramo cyifashishwamo abanyarwenya biganjemo abakoresha cyane icyongereza ku buryo ubutumwa bugera kuri buri wese
Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Nyambo Jessica yitabiriye iki gitaramoÂ
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Martine Abera
Nel Ngabo yaririmbye indirimbo nka 'Arampagije', 'Woman' n'izindi zatumye benshi bamukomera amashyiÂ
Michael Sengazi yagarutse ku mibereho y'abarundi n'abanya-Uganda
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Mugisha Emmanuel [Clapton] yitabiriye iki gitaramo
Umushyushyarugamba akaba n'umukinnyi wa filime, MC Nario
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-InyaRwanda.com