Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida, yishongoye kuri Rayvanny ndetse anamushinja ubujura bw'ibihangano - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paula Kajala umukobwa wa Kajala Farida, yishongoye kuri Rayvanny ndetse anamushinja ubujura bw'ibihangano.

Paula Kajala Umukobwa wa Kajala Farida wahoze akundana na Rayvanny yavuze ko ariwe nyiri ndirimbo 'Mwambieni' uyu muhanzi aherutse gufatanya na Macvoice.

Nk'uko yabigaragaje anyuze kurukuta rwe rwa Instagram, Kajala yemeza ko muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko yananiwe kumwikuramo maze akagaragaza amarangamutima ye kuri uyu mukobwa Paula Kajala.

Muri iyi ndirimbo bivugwa ko yanditswe na Paula Kajala, Rayvanny aririmba ko umukobwa wamutwaye umutima ari umukobwa mwiza wiyize ndetse ngo ko atari nangombwa kumuvuga mu izina.

Mu magambo yuzuyemo kwishongora , Paula Kajala yagize ati:' Mbabwiye ko iyi ndirimbo yayindirimbiye kandi ko arinjye wayanditse ntabwo mwabyemera.Uyu mutipe ntabwo arava ku izima'.

Yakomeje avuga ko ubwo bakundanaga Rayvanny atigeze amukundwakaza nk'uko Mario barikumwe abikora.



Source : https://yegob.rw/paula-kajala-umukobwa-wa-kajala-farida-yishongoye-kuri-rayvanny-ndetse-anamushinja-ubujura-bwibihangano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)