Mu kiganiro n'Abanyamakuru  cyagarutse ku munsi wo Kwibohora kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 , Umukuru w'Igihugu yavuze ko   ikindi kibazo kiri muri Siporo mu Rwanda ari abatoza ndetse n'abantu bumva ko bashobora kuba bagira uruhari muri iki gisaba bafite imyumvire itari mizima .
Agaruka kuri iyi ngingo y'imyumvire, Perezida Kagame yavuze ko hakomba kuzamuka abandi bashya kuko hari ababimazemo imyaka ntacyo bahindura ari bimwe byo gukunda akazi ukagakorana umuco utari mwiza kandi ko bigira ingaruka.
Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko aho kwitoza bihagiye baba bibereye mu ndagu , bari mu marozi cyangwa se gutanga bituga (Ruswa) ukuntu bazatugira (guha ruswa ) umusifuzi bikabatwara  50% y'ibyo bagakewiye gukora kugira ngo bagere ku ntsinzi.
ÂAti''Ndumva nzashaka umwanya wabyo ngahangana nabyo, bamwe nibataberaba neza ubwo nzaba nabigiyemo neza bizabagiraho ingaruka ,ibitekerezo by'ubutindi nk'ibyo , ni ibintu biraho bidakwiye kuba bikoreka''
Mu mvugo yeruye , Perezida Kagame yatanze integuza avuga ko abakiresha ibintu nk'ibi bakwiye kwitegura ati ''Ndaza kurwana nabo''.
Umukuru w'Igihugu kandi asanga kimwe mu miti yavugutirwa   ibibazo biri muri Siporo harimo kwita ku bakiri bato ku buryo hashyirwaho aho kwitoreza kandi hafite ibyangombwa byose  byaba ngomba bikaba muri buri Karere.
 Abanyarwanda bamaze iminsi bijujutira umusaruro w'Ikipe y'Igihugu , Amavubi nyuma yo gutakaza amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'umwaka wa 2024 mu mukino wabereye i Huye aho yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iki gikombe ,wabaye ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.
Si ibyo gusa kandi ni kenshi hagiye humvikana ikibazo cy'amarozi ndetse na ruswa muri Siporo hano mu Rwanda aho hari n'amakipe yagiye afatirwa ibihano ndese hagatangwa n'ibirego mu nzego zitandukanye.