Perezida Kagame yasangiye na Perezida wa Cong... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Nyakanga 2023 ni bwo Perezida Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombi. 

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege yakiriwe na Perezida Kagame ndetse n'abandi bayobozi bari kumwe nawe barimo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred n'uw'Ubucuruzi n'Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Abandi bari bahari ni Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi; Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste; Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w'Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, Felix Namuhoranye ndetse n'Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

Nyuma yo kwakirwa Perezida wa Congo Brazzaville, Sassou-Nguesso yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Kagame ndetse anageza ijambo ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Kuri uyu mugoroba Perezida Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame bahise bakira ku meza Dennis Sasungueso ndetse anahabwa umudari w'icyubahiro uzwi nka 'Agaciro' kubera imiyoborere ye idasanzwe n'ubwitange yagize mu iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame asangira na mugenzi we Perezida Dennis Sassou-Ngueso 



Perezida Kagame yambika umudari Perezida wa Congo Brazzaville



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132229/perezida-kagame-yasangiye-na-perezida-wa-congo-brazzaville-anamwambika-umudari-amafoto-132229.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)