Perezida Kagame yavuze ibintu bitatu bimufash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga bavuga ko Stress ari amarangamutima gusa. Kandi ko iyo wagize 'stress' wugarizwa n'indwara umubiri wose, rimwe na rimwe imiyoboro y'amaraso ikifunga, umuvuduko w'amaraso ukazamuka, umutima ugatera cyane.

Stress ikurikirwa n'indwara zirimo Asima, Indwara z'umutima, Diyabete, kubabarara umutwe, agahinda gasaze, gusaza imburagihe, kwibagirwa n'ibindi.

Ijambo Stress ryamaze kuba irisanzwe mu Kinyarwanda, ku buryo ari kenshi uzumva umuntu umwe abwira mugenzi we ati 'Ntunstresse', 'winyongerera stress', 'Stress imereye nabi' n'izindi mvugo zumvikanisha ko uwo muntu atameze neza.

Ibi ariko bishobora kuba bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga, ubuzima abantu banyuramo bwa buri munsi n'ibindi bishobora gutuma umuntu adasinzira, agahora ahangayikiye ejo hazaza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru cyagarutse ku rugendo rw'imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yakomoje ku cyo asaba Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibohora no kwiha agaciro.

Agira ati 'Icyo nsaba Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera, tukabiharanira bityo tukaba abo dukwiriye kuba abo dukwiriye kuba abo turi bo.'

Yagiranye ikiganiro na Televiziyo Rwanda mu gihe ategerejwe i Trinidad, aho yitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Karayibe (CARICOM) ahanizihizwa Isabukuru y'imyaka 50 y'uwo Muryango umaze.

Inshingano z'Umukuru w'Igihugu ziba ari nyinshi, ku buryo ushobora gutekereza ko atajya aruhuka. Perezida Kagame yavuze ko afite ibintu bitatu akurikiza bituma yirinda 'Stress' mu kazi ke ka buri munsi.

 Â Ã‚ 

Umukuru w'Igihugu yavuze ko akora Siporo cyane kandi ahitamo ibyo kurya. Yavuze ko n'inzoga atazinywa cyane, ariko iyo yasuye umuntu akamuzimanira ashobora kunywa ikirahure kimwe, cyangwa se bikaba ari ku munsi Mukuru.

Perezida Kagame yavuze ko akora akazi 'uko mbishoboye' ariko akagira n'umwanya 'wo kuruhuka'. Ati "Nkajya muri izo siporo cyangwa nkaganira n'abantu. Nkabona n'umwanya w'umuryango wanjye..."

Umukuru w'Igihugu avuga ko 'hari ubwo ikintu mu mutwe kikuremerera bitari ngombwa'.

Yumvikanisha ko hari ibibazo byinshi, biremereye, yewe anumva ko ari we ugomba kubikora ariko ntagere ku rugero rw'aho yumva ko byacitse, ahubwo agatuza 'ugatangira gutekereza ko uri bukore ibyo ushoboye'.

Perezida Kagame yabwiye buri wese kumenya uko atwara ubuzima bwe, kandi agashyira imbaraga mu gutuma 'Stress' idafata umwanya munini mu buzima bwe.

Mu Kinyarwanda hari abagenekereza bakavuga ko 'Stress' ari umuhangayiko cyangwa umujagararo.

Ibimenyetso byakwereka ko stress ikugeze kure

1.Kwiyongera ibiro

Urugero ruri hejuru rw'imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko ubyibushye cg unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.

2.Impinduka mu gifu

Mu gihe ugize ubwoba cyangwa hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu bigendamo cyangwa bivuga (butterflies).

Gusa kandi ni na kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe n'ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu rwungano-ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cyangwa izindi ndwara z'amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by'izi ndwara biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.

3.Gutakaza Imisatsi

Stress ikabije itera imisemburo yitwa androgens (imisemburo y'igitsina) gukorwa. Iyi misemburo ishobora guhindura uburyo udusabo tw'imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika imisatsi muri icyo gihe.

4.Kwikanya kw'imikaya

Imisemburo ikorwa mu gihe cya stress usibye kuzamura umuvuduko w'amaraso no kongera inshuro umutima utera ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cyangwa gukomera ku buryo bitoroha kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.

5.Uduheri twa hato n'ahato mu maso

Stress ikabije yibasira muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru by'umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri cyane cyane mu isura.

6.Kwibagirwa Cyane

Niba utangiye kujya wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress.

Uburyo bwo kubikosora, ni uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.

7.Gusinzira nabi

Iyo ufite stess ikabije, ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.

 

Perezida Kagame ati 'Kugaragara ko ukora ntabwo bivuze ko ukora cyangwa se ntibivuze ko ukora ibyo ukwiye kuba ukora. Ahenshi ni aho stress ituruka

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PEREZIDA KAGAME YAGIRANYE NA RBA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131427/perezida-kagame-yavuze-ibintu-bitatu-bimufasha-kurwanya-stress-video-131427.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)