Petrovic uvugwa mu gusubira gutoza muri APR F... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC ikomeje urugendo rwo gushaka abatoza bazayitoza mu mwaka utaha w'imikino. Nk'uko Umuyobozi mushya w'iyi kipe, Lt Col Karasira Richard aheruka kibitangaza, bazazana abatoza bakomeye bazabafasha no kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Amwe mu mazina avugwa cyane mu kuba yaza gukora aka kazi harimo umusaza w'imyaka 76 ukomoka muri Serbia ari we Ljupko Petrovic. Ntabwo ari bwo bwa mbere yaba ayitoje dore ko muri 2014, yayitoje akanatwara igikombe cya shampiyona ndetse akongera no kuyitoza muri 2018.

Ubu noneho biravugwa ko Petrovic azasubira muri iyi kipe ari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekenike (Technical Director).

Amakuru atari meza kuri uyu mutoza ni uko yakoze impanuka y'imodoka uyu munsi ayikoreye mu nkengero z'umurwa mukuru wa Serbia i Belgrade. 

Nk'uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, Ljupko Petrovic nyuma yo gukora impanuka ararembye, ubuzima bwe ntabwo bumeze neza.

Ljupko Petrovic yakoze amateka akomeye mu mupira w'amaguru dore ko yatwaye ibikombe bikomeye mu makipe atandukanye birimo icya Champions League yatwaye mu 1991 atoza Red Star Belgrade.


Petrovic uvugwa muri APR FC yakoze impanuka


Ubwo Petrovic yatozaga APR FC mu 2014 yegukanye igikombe cya shampiyona


Ubuzima bwe ntabwo bumeze neza kubera impanuka yakoze kuri uyu wa Gatandatu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131316/petrovic-uvugwa-mu-gusubira-gutoza-muri-apr-fc-yakoze-impanuka-131316.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)