Police FC irimo gutanga urusenda ku isoko ry'abanyamahanga, yumvikanye na babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police FC yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ntabwo irimo kubona abo yifuza kubera amafaranga y'intica ntikize irimo gutanga.

Tariki ya 7 Nyakanga 2023 nibwo ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwemereye ikipe yabo ya Police FC kuba yasubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga yari imaze imyaka 9 ivuyemo.

Iyi kipe bivugwa ko yahise itangira ibiganiro n'Umurundi wakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi ariko ntibyakunda amafaranga yahabwaga yari ahanabanye n'ayo yifuza.

Bivugwa ko Abedi n'abamuhagarariye bifuzaga miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe Police FC yababwiye ko ibishyura miliyoni 10.

Iyi kipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu ikaba yarahise inyarukira kuri Joackiam Ojera wari usoje amasezerano y'intizanyo muri Rayon Sports ariko na we biranga kubera amafaranga.

Gusa bivugwa ko iyi kipe yamaze kumvikana n'umunyezamu w'Umurundi, wakiniraga Le Messager Ngozi, Rukundo Onésime.

Urutse uyu munyezamu kandi Police FC iri mu biganiro na rutahizamu w'umunya-Kenya ukinira Kenya Police, Elvis Rupia.

Elvis Rupia mu biganiro bya nyuma na Police FC
Rukundo Onésime bivugwa ko yamaze kurangizanya na Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-irimo-gutanga-urusenda-ku-isoko-ry-abanyamahanga-yumvikanye-na-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)