Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa y'abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'iz'igihugu ndetse n'ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo.
Aba bapolisi bagize icyiciro cya 12 nyuma y'imyaka 23 u Rwanda rwungutse Polisi nka rumwe mu nzego rw'umutekano rushinzwe kurinda umutekano w'Abaturarwanda n'ibyabo.
Aba bofisiye bato 501 basoje amasomo yo gucunga umutekano barimo abakobwa 96. Nubwo basoje aya masomo, abazakomereza muri Polisi y'u Rwanda ni 378, abandi 41 ni ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), 43 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza ndetse na 39 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora.
Abapolisi 169 bari basanzwe mu kazi mu gihe abagera kuri 82 bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza bakuye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, NPC, riherereye mu Karere ka Musanze. Ba ofisiye bato 250 bari abasivili ariko bose bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.
Minisitiri Gasana yashimiye buri wese wagize uruhare, kugira ngo aba ba bambitswe amapeti bahabwe inyigisho n'ubumenyi bikenewe, bibinjiza muri Polisi y'u Rwanda, ashimira n'ababyeyi batahwemye gushishikariza abana babo kwinjira muri uyu mwuga.
Yagaragaje ko Isi yugarijwe n'ibibazo bitandukanye birimo intambara, ibiza, ihungabana ry'ubukungu, imihindagurikire y'ikirere, indwara z'ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi bibuza abatuye isi umudendezo, asaba abofisiye basoje amasomo kuzafasha u Rwanda n'Isi guhangana nabyo.
Ati 'Bapolisi murangije amahugurwa, muhereye ku nyigisho mwahawe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize neza inshingano Igihugu kibaha. Iterambere ry'Isi riragendana n'ibyaha bikoranye ubuhanga. Mukwiriye gukoresha ubuhanga burushijeho, kugira ngo mubashe guhangana n'ibyo byaha byugarije isi n'Igihugu cyacu.'
Minisitiri Gasana yijeje ko Leta izakomeza kububakira ubushobozi bukenewe, binyuze mu nyigisho zitandukanye, no kubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo kubafasha guhangana n'ibyo byaha.
Ati 'Nubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure buzira umutekano muke n'ingaruka ziwushamikiyeho. Ibyo byose ntibishora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, mu kumva ko bimureba ngo twese hamwe dufatanyije, duharanire kubaho neza.'
Yavuze ko ayo mahoro agerwaho ari uko Abanyarwanda bibungabungiye umutekano ubwabo bidasabye ko hitabazwa amahanga.
Ati 'Umutekano n'amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by'ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n'imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y'u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.'
Muri iki gihe cy'amahugurwa kandi bamaze imyumweru 12 bari mu imenyerezamwuga, ndetse ngo hatanzwe inka enye, hatangwa mituweli ku abaturage 1000.
Hubatswe amashuri y'abofisiye bato yakira abagera kuri 500, amacumbi y'abarimu 400, ay'abandi bapolisi 500 ndetse n'inzu yo gufatiramo amafunguro yakira abantu 2000.
Hahembwe kandi abanyeshuri bahize abandi mu gihe bamaze bahugurwa, aho Mukubirwa Juliene yabaye uwa wa gatatu, Intare Fiston aba uwa kabiri naho Kagaba David aba uwa uwa mbere.
The post Polisi y'u Rwanda yahaye ipeti rya Inspector of Police abapolisi 501 appeared first on FLASH RADIO&TV.