Producer Julien Bmjizzo yakoze ubukwe bwatash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ine irashize aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye. Ubukwe bwabo bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 kuri Sunday Park, buhuza inshuti, imiryango, abavandimwe n'abandi bashyigikiye intambwe yatewe n'uyu muryango mushya.

Ni ubukwe bwari bwiganjemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye! Yambariwe n'abarimo umuhanzi 2saint, Nario, Mbanda, Phil Peter ndetse na Igor Mabano. Ni mu gihe Jean de Dieu Kabanda washinze Isibo Tv yabaye 'Parrain' we. Umuhanzi Jules Sentore yatashye ubu bukwe, aririmba mu gihe cyo gusaba no gukwa.

Ubukwe kandi bwatashywe n'abarimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Mugisha Emmanuel [Clapton], umukinnyi wa filime Makanika n'abandi.

The Ben yahaye impano Julien n'umukunzi we Florence kandi afata umwanya muto wo kubaririmbira no kuvuga ijambo.

The Ben yashimye Producer Julien kuko yamufashije ubwo yari akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gutangira ubuzima.

Uyu munyamuziki witegura nawe gukorera ubukwe muri Kigali Convention Center, yavuze ko ari inshuti y'igihe kirekire ya Julien, kuko yanamukoreye indirimbo ku giciro gito cyane. Abifata nk'aho byari ubuntu. The Ben yavuze ko urugendo rwe na Julien rufite amateka akomeye.

The Ben avuga ko atewe ishema n'intambwe Julien yateye yo kurushinga. Ati "Kandi na Florence aribizi ko uri inshuti yacu kuva cyera. […] Ndi mu bantu banezerewe muri uyu mugoroba, ngirango nawe urabizi ku mutima.'

Yanavuze ko atari azi neza ko azaba ari mu Rwanda mu bukwe bwa Julien na Florence ariko yarasenze Imana iramusubiza.

Ati 'Ntabwo nari nzi ko nzaba ndi mu Rwanda iki gihe ku bukwe bwawe, ariko narasenze Imana ko yamfasha nkaba mpari. Rero ntewe ishema nawe.'

Yavuze ko atabona impano yo gushimira Julien kubera ukuntu bakoranye; yamuhaye impano afatanyije n'abandi bari kumwe.

The Ben yavuze ko n'ubwo amaze iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ariko 'ibikorwa byinshi bijyanye n'amashusho byanjye uyu mugabo abigiramo uruhare'.

Akomeza ati 'Kandi yamfashije nta n'ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.'

Aravuga ibi mu gihe Julien ariwe wamukoreye indirimbo 'Why' yakoranye n'umunyamuziki wo muri Tanzania, Diamond.

Mu bandi bavuze ijambo, harimo umubyeyi w'umuhanzikazi Babo washimye Julien kubwo gushyigikira umwana we akamutunganyiriza amashusho y'indirimbo zitandukanye. Julien yakoreye Babo indirimbo yitwa 'I'm in love' n'izindi.

Ku wa 10 Ukwakira 2022, nibwo Sugira Florence yagaragaje ko umukunzi we Julien yamwambitse impeta mu muhango wabereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.

Icyo gihe, Sugira yifashishije konti ye ya Instagram atangaza ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Bmjizzo.

Yavuze ko yorohewe no kwemerera umukunzi we gutangira urugendo rushya rw'ubuzima. Avuga ko kuva yatangira gukundana na Julien, yamubereye inshuti n'umukunzi 'mu gihe cy'imyaka ine ishize'.

Uyu mukobwa yavuze ko banyuze mu bihe by'imiraba n'ibyishimo ariko 'wakomeje kumbera inshuti nya nshuti' yakoresheje 'G' (inshuti mu mvugo z'iki gihe).' Ati 'Ku bw'ibyo uyu munsi naguhisemo, ejo ndetse n'ahazaza.'

Yashimye Julien ku bwa buri kimwe yamukoreye mu buzima. Amusaba gufatanya gusengera urugendo bagiye gutangira, kugira ngo Imana izayobore intambwe zabo kandi bazarumbuke.

Sugira Florence asanzwe ari umukinnyi wa filime n'ubwo muri iki gihe atakigaragara cyane. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri filime yahuriragamo n'umusore wamamaye nka 'Makanika'.

Ariko yanakinnye muri filime yitwa 'Igihiraho' akinamo yitwa Teta. Iyi filime igaragaza ingaruka zo kwihorera; ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n'abagore, ihohoterwa rikorerwa abagore rikozwe n'abagabo, kwihangana no mu bihe by'amage ukaba intwari, urukundo, imibanire yifuzwa ku bashakanye, uburere Mboneragihugu n'ibindi.

Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura izina rye.

Yahereye ku ndirimbo yise 'Kamwe' ikoze mu njyana y'amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

Ni indirimbo yihariye impera za 2021 kugeza n'uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.

Julien ni Producer w'Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y'indirimbo, filime n'ibindi bigendanye na cinema.

Indirimbo 'Why' yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

Ni we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Only You' ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y'umuziki yise 'BproudMusic' iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n'abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n'abandi.

Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n'umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya 'Computer Science Management and Accouting'.

 

The Ben mu batashye ubukwe bwa Producer Julien na Sugira Florence

 

The Ben yahaye impano umuryango Julien na Florence, avuga ko imyaka irenze 10 ari inshuti ya Julien 


The Ben yavuze uburyo Julien yamufashije, bafatwa n'ikiniga bibutse ibihe banyuranyemo 


The Ben yahaye ikaze mu muryango Sugira Florence, avuga ko atewe ishema n'intambwe inshuti ye yateye 


Jean de Dieu Kabanda washinze Isibo Tv niwe 'Parrain' wa Julien [Uwa mbere uri ibumoso] 


Abarimo David Bayingana [Ubanza ibumos] batashye ubukwe bwa Julien


Umubyeyi w'umuhanzikazi Babo yashimye Julien ku bwo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'umwana we



Ubu bukwe bwabereye kuri Sunday Park....Abakobwa bo muri Uno Fashion nibo bifashishijwe mu kwakira abatashye ubu bukwe





Mu Ukwakira 2022, nibwo bombi batangaje ko bitegura kurushinga nk'umugabo n'umugore


 

Julien amaze imyaka irenga ine ari mu rukundo na Sugira Florence






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131986/producer-julien-bmjizzo-yakoze-ubukwe-bwatashywe-nabarimo-the-ben-wamuhaye-impano-amafoto-131986.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)