Producer Junior Multisystem yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye InyaRwanda, ko uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge byo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati 'Yego yapfuye! Yaguye mu bitaro bya Nyarugenge (Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanaga 2023).'

Uyu mugabo uruhare yagize mu gutegura no gutuganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'ab'ahandi rwarenze umupaka. Ubuhanga bwe bwarifashishijwe henshi.

Izina rye riracyari mu mutima y'abaryohewe n'indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n'uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z'impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.

Nyuma y'icyo gihe yatangiye kuribwa aho baciriye akaboko bikomeza kwiyongera.

Ukoresha izina rya Sir Uracyaryamye Byukavuba kuri Twitter, yari aherutse gufungura konti ku rubuga Save Plus igamije gushakira hamwe amafaranga miliyoni 20 Frw yo gufasha Junior kugirangoa abanga bamwiteho akire neza.

Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;

Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n'izindi.

Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.


Junior yari amaze iminsi asaba abantu kumusengera kuko ubuzima bugeze habi


Junior yabaye icyatwa mu batunganya indirimbo mu Rwanda n'ahandi


Producer Junior Multisystem yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023

Junior yitabye Imana afite imyaka 30 y'amavuko- Urukundo rw'umuziki rwaganje muri we ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza 


Gukurira mu muryango ukijijwe biri mu byafashije Junior kwisanga mu muziki no kuwukora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIDASHOBOKA' YA KNOWLESS NA HUMBLE JIZZO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAMPOYE IKI' YA URBAN BOYZ

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132467/producer-junior-multisystem-yitabye-imana-132467.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)