Putin yashyizeho itegeko ribuza Abarusiya kwi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ibyo kwihinduza igitsina bimaze gufata indi ntera mu bihugu by'Uburayi n'Amerika, mu Burusiya ho byakumiriwe, ku wa Mbere, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ritavugwaho rumwe ribuza impinduka zishingiye ku gitsina mu buryo bwemewe n'ubuvuzi, iri tegeko rirabuza abarusiya bifuzaga kwihinduza igitsina uburenganzira  bwo kubikora.

Iri tegeko ryashyizeho "ingamba zihagarika ubuvuzi bugamije guhindura igitsina cy'umuntu" n'iyandikwa rya Leta ry'ihinduka ry'igitsina. Bivuze ko yaba mu buryo bw'ubuvuzi n'amategeko ntawemerewe guhinduza igitsina yavukanye. Iri tegeko kandi, ryahise ryemezwa n'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko y'u Burusiya.

Iri tegeko ribuza kandi abantu bihinduje igitsina kurera abana, gukora ubukwe cyangwa ibindi bikorwa byose by'umuryango. Ikinyamakuru The Moscow Times, cyatangaje ko nubwo iri tegeko itashimishije benshi rigiye gukurikizwa ako kanya.

Putin yasinye itegeko ribuza Abarusiya kwihinduza igitsina

Abaharanira inyungu za LGBT baraburira ko iri tegeko rizatuma hiyongeraho umubare munini w'abahunga u Burusiya ndetse n'abagerageza kwiyahura babujijwe kwihinduza igitsina, ndetse n'umubare munini w'abajya ku isoko ry'amagendu ngo babone imiti ibafasha mu kwihinduza igitsina.

Muri uku kwezi, Yan Dvorkin, umuyobozi wa Centre-T, itsinda rifasha abantu bahindura ibitsina mu Burusiya, yagize ati: "Uburyo aba bantu babona ejo hazaza habo harasenyuka. Guhera ubu uzashaka kwihinduza igitsina bizamusaba kubikorera mu bindi bihugu"

Iri tegeko ni intambwe yanyuma mu guhashya uburenganzira mu Burusiya  bw'umuryango wa LGBTQ + mu rwego rwo guteza imbere icyo bita 'indangagaciro gakondo' mu gihe cyo kwibohora kw'iburengerazuba. Nk'uko Putin yari yaratangaje ko azahangana n'iyi mico avuga ko ituruka mu bihugu by'Iburengerazuba.

Mu mpera z'umwaka ushize, u Burusiya bwatoye itegeko ribuza 'poropagande' y'imibanire y'ababana bahuje ibitsina, iri tegeko kandi ribuza rwose kwerekana ibijyanye na LGBTQ+ mu bitangazamakuru.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132420/putin-yashyizeho-itegeko-ribuza-abarusiya-kwihinduza-igitsina-132420.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)