Rayon Sports iguye miswi na Vital'O FC mu mukino umutoza wa Gikundiro yahinduranyije ibintu byose bikanga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports iguye miswi na Vital'O FC mu mukino umutoza wa Gikundiro yahinduranyije ibintu byose bikanga

Umukino watangiye ikipe ya Rayon sports yataka cyane ikipe ya Vital'O FC cyane ko ari yo yari yakiriye iyi mukino wabonaga ko ishaka gushimisha abafana ariko ba rutahizamu barimo Rudasingwa Prince, Iraguha Hadji bari babanje mu kibuga ntibakore ibyo basabwaga.

Iyi kipe ntabwo yacitse intege yakomeje gushaka ibitego nubwo uburyo bumwe na bumwe bwagiye bwanga ariko byageze ku munota wa 36 iyi kipe ihita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira wari uzamuwe na Serumogo Ally.

Ntabwo byamaze igihe kinini kuko ikipe ya Vital'O FC yo mu gihugu cy'u Burundi nayo yaje gushaka igitego n'imbaraga nyinshi bigeze ku munota wa 43 w'igice cya mbere cyigiye kurangira ihita ikibona gitsinzwe na Mpitabakama Arstote.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Vital'O ifite imbaraga nyinshi yataka cyane izamu rya Rayon Sports biza no kuyihira kumunota wa 54 ibona igitego cyatsinzwe na Issa Hubert.

Ntabwo byaje gutinda kuko umutoza Yamen Zelfani yahise ahindura uburyo bw'imikinire Ndetse kumunota wa 60 ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cyiza cyane cyatsinzwe na Moussa Essenu ku mupira yari ahawe neza na Youseff Rharb.

Ku munota wa 77 w'igice cya Kabiri, rutahizamu wa Rayon Sports Youseff Rharb yazamukanye umupira ahereza Moussa Essenu nyuma yo gucenga myugariro wa Vital'O ariko uyu munya Uganda ntiyabasha kuwushyira mu rucundura ibintu bitashimishije na gato Youseff bikomeza kuba ibitego 2-2.

Muri uyu mukino umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yakoze impinduka hafi ikipe yose yari yabanje mu kibuga ariko ibintu n'ubundi bikomeza kwanga dore ko ibitego byagumye ku 2-2 ariko abafana bataha bishimiye abacenga ya Youseff Rharb.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Mu izamu: Simon Tamale

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Aimable, Serumogo Ally, Bugingo Hakim

Abo hagati: Mbirizi Eric, Ngendahimana Eric, Ndekwe Flex

Ba rutahizamu: Rudasingwa Prince, Jonathan Ifunga Ifaso, Iraguha Hadji

 

 

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iguye-miswi-na-vitalo-fc-mu-mukino-umutoza-wa-gikundiro-yahinduranyije-ibintu-byose-bikanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)