Rayon Sports irateganya kwakira bus karundura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.

Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha, yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.

Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy'imyaka 5, amafaranga yose akaba yashizemo, nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.

Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n'indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.

Iyi modoka yateje impagarara hagati ya Rayon Sports na Kompanyi ya Akagera, yaguzwe mu Ugushyingo 2018, icyo gihe Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe yishyuye miliyoni 45 muri miliyoni 100 bari bumvikanye ariko bemeranywa ko hari amafaranga Rayon Sports izajya yishyura buri kwezi kugeza miliyoni 55 bari basigayemo zishira.

Gusa ntabwo ibyo impande zombi zari zumvikanye ariko byagenze kuko iyi modoka yagiye ifatwa na Akagera bya hato na hato bitewe n'uko iyi kipe yabaga itubahirije amasezerano bagiranye, ikibazo gikomereza no kuri Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, na we wananiwe kujya yishyura aya mafaranga ya buri kwezi, ni ideni yaraze uwamusimbuye Uwayezu Jean Fidele watowe mu Kwakira 2020.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Uwayezu Jean Fidele yaje kwerura avuga ko Rayon Sports iri gushaka imodoka nshya y'abakinnyi kuko iya mbere yo ishobora no kutazagaruka kuko yari imaze kugeramo ideni rigeze muri miliyoni 65 zirenga ndetse anavuga ko habaye gukora amakosa ku masezerano ubuyobozi bwamubanjirije bwasinyanye na Akagera.

Rayon Sports yiteguye kwakira bus nshya (iyi ni imwe yananiwe kurangiza ideni ryayo)



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irateganya-kwakira-bus-karundura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)