Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 31 Nyakanga 2023 ni bwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze uko amakipe azagenda ahura muri shampiyona y'umwaka utaha w'imikino izatangira taliki 18 z'ukwezi gutaha.
Umukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda uhuza abakeba 2, APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa 9 wa shampiyona taliki 29 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC ikazatangira ariyo yakira.
Umukino uzafungura shampiyona uzakinwa saa moya z'umugoroba taliki 18 Kanama 2023 ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports.Â
Muri iyi ngengabihe kandi hagaragayemo impinduka ugereranyije n'iy'umwaka ushize aho buri munsi wa shampiyona hazajya haba hari umukino uri bukinwe saa kumi n'ebyiri mu gihe mu mwaka ushize ho bitabagaho.
Uko ingengabahiye yose imeze