Rayon Sports mu kanyamuneza, APR FC inzira iba inzitane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) yakuyeho amahirwe ya kabiri yahabwaga amakipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ubusanzwe amakipe yakinaga CAF Champions League agatsinda umukino w'ijonjora ry'ibanze, iyo yatsindwaga mu ijonjora rikurikiyeho yahabwaga amahirwe yo gukina n'amakipe yo muri CAF Confederation Cup yakomeje.

Gusa nk'uko byafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yabaye ejo hashize tariki ya 7 Nyakanga 2023 i Rabat muri Maroc ni uko aya mahirwe yakuweho.

Bivuze kugira ngo ikipe igere mu matsinda muri CAF Champions League izajya itsinda ijonjora ry'ibanze n'ijonjora rya mbere, ikipe itsinzwe muri iri jonjora aho kujya muri Confederation Cup izajya ihita itaha, ni mu gihe muri Confederation Cup izajya nayo ikina imikino 2 igahita ijya mu matsinda aho gutegereza kwisobanura n'izivuye muri Champions League.

Yagize iti "ijonjora rya gatatu ryakinwaga muri TotalEnergies CAF Confederation Cup rikuweho. Ibi bisobanuye ko amakipe 16 yatsinze mu Ijonjora rya Kabiri ry'Ibanze azajya mu Cyiciro cy'Amatsinda haba muri TotalEnergies CAF Champions League na TotalEnergies CAF Confederation Cup y'umwaka w'imikino wa 2023-24."

Ibi bivuze ko nko ku makipe azahagararira u Rwanda muri iyi mikino nka APR FC izakina Champions League biyisaba gutsinda mu ijonjora ry'ibanze n'irikurikiyeho kugira ngo ijye mu matsinda ni mu gihe imibare kuri Rayon Sports yoroshye aho isabwa nayo gutsinda imikino 2 gusa kuko ijonjora rya 3 ryakuweho muri Confederation Cup.

APR FC imibare yo kugera mu matsinda yakomeye, Rayon iroroha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-kanyamuneza-apr-fc-inzira-iba-inzitane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)